advertising

Advertising

Ikipe ya DR Congo yamenye iyo bizahura ikubitiro

5 hours ago

Nyuma yo kubona itike y’Igikombe cy’Isi ku inshuro ya Kabiri mu mateka, ikipe ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo izahura na Portugal tariki 7 Kamena 2026.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 01 Mata 2026 , FIFA yasohoye urutonde rw’Ibihugu 48 bizahangana mu gikombe cy’Isi nuko bizahura. Kuri urwo rutonde bigaragara ko ikipe ya Leopards izahura niya Cristiano Ronaldo ku mukino wa Mbere.

Ikipe ya Congo yagarutse ku rutonde rw’Ibihugu bya Afurika bifite umupira ukomeye nyuma y’imyaka 53 bahangana nabyo dore ko baheruka gukina igikombe cy’Isi muri 1975.

Ni mu itsinda K barimo hamwe na ; Portugal, Colombia na  Uzbekistan aho umukino wa Mbere bazakina na Portugal akaba ari umukino uzabinjiza neza mu mikino y’igikombe cy’Isi.

Hakinwe imikino 899 mu minsi 937, hagenwe kandi ibihugu bizitabira irushanwa riteganyijwe kuva ku itariki ya 11 Kamena kugeza ku ya 19 Nyakanga rizabera muri Canada, Mexico na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Hari n’ibindi bihugu byabonye itike yo kwitabira iryo rushanwa ry’igikombe cy’Isi muri iki cyiciro cya nyuma. Ku mugabane w’i Burayi harimo; Repubulika ya Tchèque, Bosnia na Herzegovina, Turukiya ndetse na Suède bikaba byarabonye itike  ibyemerera kwitabira irushanwa nyuma y’imikino ya kamarampaka (play-offs).

Author

Ads

ad

Previous Story

Olivier Nduhungirehe yavuze impamvu kujya mu gikombe cy’Isi kwa DR Congo ari ingenzi

Latest from Inkuru Nyamukuru

Go toTop