advertising

Advertising

Céline Dion yatangaje ibitaramo 10 azakorera mu Bufaransa

6 hours ago

Umuhanzikazi ukomoka muri Canada, Céline Dion, yatangaje ko agiye gukora ibitaramo 10 bikurikirana mu Bufaransa mu rwego rwo gusubira ku rubyiniro nyuma y’igihe yari amaze arwaye.

Uyu muhanzi yavuze ko ibi bitaramo ari impano aha abafana be, nyuma y’imyaka amaze adakora ibitaramo bitewe n’ingaruka za COVID-19 mu 2020 ndetse n’uburwayi bwaje kumufata mu 2022 bwamubujije gukomeza umuziki nk’uko yari yabyiteguye.

Mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga, Céline Dion yavuze ko yishimiye kugaruka ku rubyiniro i Paris, avuga ko yiyumva neza kandi afite imbaraga zo kongera guhura n’abafana be.

Yagize ati ko yiteguye gutanga ibitaramo mu kwezi kwa Nzeri na Ukwakira 2026, byose bikazabera mu mujyi wa Paris, mu nyubako ya La Défense Arena.

Ibi bitaramo biteganyijwe tariki 12, 16, 19, 23, 26 na 30 Nzeri, ndetse no ku wa 3, 7, 10 na 14 Ukwakira 2026, aho azakora ibitaramo icumi bikurikirana mu gihe cy’ibyumweru bitanu.

Céline Dion umaze imyaka isaga 40 mu muziki, azwi cyane ku rwego mpuzamahanga, aho amaze kugurisha alubumu zisaga miliyoni 250 ku Isi.

Author

Ads

ad

Previous Story

U Rwanda rwifurije ishya n’ihirwe ikipe y’Igihugu ya Congo yageze mu gikombe cy’Isi

Next Story

Olivier Nduhungirehe yavuze impamvu kujya mu gikombe cy’Isi kwa DR Congo ari ingenzi

Latest from Imyidagaduro

Go toTop