advertising

Advertising

“Amasezerano ya Washington akeneye ibikorwa bifatika, si amagambo” ! Minisitiri Nduhungirehe

7 hours ago

Guverinoma y’u Rwanda yanenze Democratic Republic of the Congo ku magambo ikomeje gutangaza ajyanye no kurwanya umutwe wa FDLR, ivuga ko nta bikorwa bifatika bigaragara ku kibuga.

Ku wa 29 Werurwe 2026, Umugaba Mukuru wungirije w’ingabo za RDC, Gen. Jacques Ychaligonza, yatangaje ko batangiye ibikorwa byo guhiga no kurandura FDLR, mu rwego rwo kubahiriza amasezerano y’amahoro yashyiriweho umukono i Washington.

Aya masezerano yashyizweho umukono ku wa 4 Ukuboza 2025 i Washington D.C., hagati ya Paul Kagame na Felix Tshisekedi.

Gen. Ychaligonza yavuze ko bafite gahunda yo gufata abarwanyi ba FDLR bakabajyana mu kigo cya gisirikare cya Kisangani mbere yo kubafasha gutahuka mu Rwanda.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yagaragaje ko amagambo adahagije, ashimangira ko igikenewe ari ibikorwa bifatika.

Yagize ati: ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano risaba ibikorwa bigaragara aho kuba amagambo menshi adatanga umusaruro.

U Rwanda rukomeje kugaragaza ko FDLR ari imwe mu mpamvu nyamukuru z’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC, aho ushinjwa gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside n’imvugo z’urwango mu Karere.

Nubwo RDC ikunze gutangaza ko igiye kurwanya uyu mutwe, u Rwanda ruvuga ko ibyo bikorwa bitajya birenga ku magambo, mu gihe FDLR igikomeje gukorana n’ingabo za FARDC.

Amakuru aturuka mu nzego z’umutekano agaragaza ko FDLR ikiri umutwe ukomeye ufite abasirikare batojwe neza, bamwe bakaba barahungiye muri RDC nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

RDC ivuga ko igiye gutangiza ibikorwa bya gisirikare mu duce twose uyu mutwe ubarizwamo, isaba ko abarwanyi bawo bashyira hasi intwaro.

Nubwo hari ibiganiro n’amasezerano byatangiye kuva mu 2025, kugeza ubu nta bikorwa bifatika biragaragara byerekana ko FDLR iri kurandurwa.

U Rwanda ruvuga ko rwiteguye gukuraho ingamba zarwo z’ubwirinzi igihe FDLR izaba itakiri ikibazo cy’umutekano, ariko rugashimangira ko inshingano zo kubikemura ziri ku ruhande rwa RDC.

Author

Ads

ad

Previous Story

Nyuma y’imyaka 52, DRC yongeye kubona itike y’Igikombe cy’Isi

Next Story

Kigali: Polisi yafashe 11 bakekwaho ubujura bakoreraga kwa Mutangana i Nyabugogo

Latest from Izindi nkuru

Go toTop