advertising

Advertising

Umuyobozi wa Air Canada yeguye nyuma yo kunengwa kudakoresha Igifaransa

3 hours ago

Umuyobozi Mukuru wa Air Canada, Michael Rousseau, yafashe icyemezo cyo kwegura ku mirimo ye nyuma y’igitutu cyaturutse ku kunengwa kuba atarakoresheje Igifaransa mu butumwa bwo kwihanganisha imiryango y’ababuze ababo mu mpanuka y’indege.

Iyi mpanuka yabereye hafi y’ikibuga cy’indege cya LaGuardia Airport, aho indege yavaga i Montréal yagonganye n’ikamyo mu gihe yari iri kugwa. Abapilote babiri, barimo Mackenzie Gunther na Antoine Forest, bahise bahasiga ubuzima, mu gihe abandi bagenzi n’abari mu modoka bakomeretse.

Nyuma y’iyi mpanuka, Michael Rousseau yatanze ubutumwa bwo kwihanganisha, ariko abikora mu Cyongereza gusa. Ibi byateje impaka zikomeye, cyane ko umwe mu bapilote witabye Imana, Antoine Forest, yakomokaga mu Ntara ya Quebec izwiho gukoresha Igifaransa cyane.

Abatari bake, barimo na Minisitiri w’Intebe wa Canada, Mark Carney, banenze uwo muyobozi bamusaba kugaragaza icyubahiro ku muco n’ururimi rw’Abafaransa bavuga muri Canada.

Mu gusubiza ibyo anengwa, Rousseau yavuze ko adashoboye kuvuga Igifaransa nubwo yigeze kugerageza kucyiga, ibintu byarushijeho gutuma anengwa.

Ku wa 30 Werurwe 2026, Air Canada yatangaje ko yemeye ubwegure bwe, aho ateganya kuva ku mirimo ye mu mpera z’igihembwe cya gatatu. Mu butumwa bwe bwo gusezera, yashimiye abakozi b’iki kigo ndetse anavuga ko azakomeza kugifasha mu gihe gisigaye.

Michael Rousseau yari amaze imyaka igera kuri 20 akora muri Air Canada, ayobora ibikorwa bitandukanye by’iki kigo mbere yo kuba Umuyobozi Mukuru wacyo. Icyemezo cye cyo kwegura kije gikurikira igitutu gikomeye cy’abaturage n’abayobozi ku bijyanye no kubaha indangagaciro z’indimi ebyiri zemewe muri Canada.

Author

Ads

ad

Previous Story

Umubyeyi w’imyaka 31 yasubiye mu ishuri afite intego yo kugera muri Kaminuza

Next Story

Haringingo agarutse muri Rayon Sports nyuma y’imyaka hafi itatu ayivuyemo

Latest from Izindi nkuru

Go toTop