advertising

Advertising

Trump yavuze ku kwigarurira peteroli ya Iran mu gihe intambara ikomeje gukaza umurego

by March 31, 2026
3 hours ago

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko igihugu cye gishobora gufata uburenganzira ku mutungo wa peteroli wa Iran ndetse kikanigarurira kimwe mu birwa bikomeye bicukurwaho iyo peteroli, ari cyo Kharg. Ibi yabitangaje mu gihe ubushyamirane hagati y’impande zombi bukomeje gufata indi ntera.

Amakuru yatangajwe na BBC agaragaza ko ibi byatangajwe mu gihe abayobozi ba Amerika bavuga ko ingabo zayo ziri kwitegura ibikorwa byo ku butaka. Nubwo hari iyi myiteguro y’intambara, Trump yagaragaje ko hakiri icyizere cyo kugera ku masezerano y’amahoro mu gihe cya vuba.

Ku ruhande rwa Iran, Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Mohammad Bagher Ghalibaf, yavuze ko igihugu cye cyiteguye guhangana n’icyo ari cyo cyose, ashimangira ko ingabo za Amerika ziramuka zitangiye ibitero byo ku butaka zizahura n’igisubizo gikomeye.

Nubwo impande zombi zivuga ku mahoro, ibikorwa bya gisirikare birakomeje. Mu ijoro ryo ku wa 29 Werurwe 2026, Amerika yatangaje ko yagabye ibitero byinshi muri Iran, mu gihe na Israel na yo yakomeje ibikorwa byayo byo kurasa mu murwa mukuru Tehran.

Amerika ikomeje kugaragaza ko ishobora kwibasira ibikorwa remezo by’ingufu bya Iran, cyane cyane ibijyanye na peteroli n’amashanyarazi. Iran nayo ntiyacecetse, kuko yatangaje ko izibasira ibikorwa nk’ibyo mu bihugu byo mu karere bifitanye isano na Amerika.

Mu ijoro ry’uwo munsi, ibikorwa by’amashanyarazi bya Iran byagabweho ibitero, na yo ihita isubiza irasa ku bikorwa by’ingufu biri muri Kuwait, birimo ikigo gitanga amashanyarazi n’igitunganya amazi.

Ibi byose bigaragaza ko intambara iri kurushaho gukaza umurego, bikaba bishobora kugira ingaruka zikomeye ku mutekano w’akarere ndetse n’ubukungu bw’Isi, cyane cyane mu bijyanye n’ingufu.

Author

Ads

ad

Previous Story

Umwalimu SACCO yungutse miliyari 17 Frw mu 2025

Next Story

Umubyeyi w’imyaka 31 yasubiye mu ishuri afite intego yo kugera muri Kaminuza

Latest from Hanze

Go toTop