advertising

Advertising

Haringingo agarutse muri Rayon Sports nyuma y’imyaka hafi itatu ayivuyemo

3 hours ago

Ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko yasinyishije Haringingo Francis Christian nk’umutoza mukuru, agaruka muri iyi kipe nyuma y’iminsi 1,035 yari ishize ayivuyemo.

Iyi kipe yabitangaje ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga, igaragaza ibyishimo byo kongera kwakira uyu mutoza bavuga ko amenyereye umuryango wabo ndetse afite amateka meza muri Rayon Sports.

Haringingo aje avuye gutoza Kiyovu Sports, akaba ari umwe mu batoza bafite ubunararibonye muri shampiyona y’u Rwanda aho yanyuze mu makipe arimo Mukura VS, Police FC, Bugesera FC ndetse na Rayon Sports ubwayo.

Ubwo aheruka muri Rayon Sports mu 2023, yayifashije kwegukana igikombe cy’Amahoro itsinze APR FC ku mukino wa nyuma, ibintu byamuhaye igikundiro mu bafana b’iyi kipe.

Haringingo asimbuye Umufaransa Bruno Ferry uheruka gutandukana na Rayon Sports nyuma y’amezi make ayitoza. Biteganyijwe ko azakorana na Dusange Sasha nk’umutoza wungirije wa mbere, mu gihe Lomami Marcel azakomeza kuba umutoza wungirije wa kabiri.

Agarutse mu gihe Rayon Sports iri ku mwanya wa gatanu muri shampiyona n’amanota 39, ndetse ikaba inageze muri ½ cy’irangiza cy’igikombe cy’Amahoro cya 2026.

Ubuyobozi bw’iyi kipe n’abafana biteze ko ubumenyi n’ubunararibonye bwa Haringingo bizafasha Rayon Sports kongera guhatanira ibikombe no kugarura icyizere cy’abakunzi bayo.

Author

Ads

ad

Previous Story

Umuyobozi wa Air Canada yeguye nyuma yo kunengwa kudakoresha Igifaransa

Latest from Inkuru Nyamukuru

Go toTop