advertising

Advertising

DRC: Ingabo za Congo zatangiye guhiga bukware abarwanyi ba FDLR

3 hours ago

Igisirikare cy’ingabo za Congo FARDC cyatangaje ko cyatangiye guhiga bukware abagize umutwe w’Inyeshyamba wa FDLR ubarizwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Nk’uko tubikesha ikinyamakuru Radio Okapi cyo muri icyo Gihugu mu nkuru yabo bahaye umutwe ugira uti:”The FARDC launches a hunt-down operation against the FDLR in Kisangani”, bavuga ko icyo gikorwa cyatangiye ku wa 30 Werurwe 2026 gitangirira muri Kisangani mu Ntara ya Tshopo ndetse bavuga ko babikoze nk’uko biri mu masezerano y’amahoro ya WashingTon.

Bavuga ko impamvu yo gutangira icyo bise guhiga abarwanyi ba FDLR ari ukugira ngo bamanike amaboko basubire mu Rwanda nk’uko ayo masezerano basinye na Leta y’u Rwanda abivuga.

Radiyo Okapi ivuga ko kandi Umugi wa Kisangani ari wo watoranyijwe ngo uzajye uhurizwamo abarwanyi ba FDLR bamaze gufatwa mbere yo koherezwa mu Rwanda dore ko ngo Umugi wa Kisangani ubarizwamo ‘Batayo’ 3 zigizwe n’abasirikare batorejwe gukora icyo gikorwa gusa.

Bavuga ko kandi imwe muri Batayo, yatojwe ibijyanye no kurwanira mu ishyamba no gukoresha ibikoresho byabugenewe itegerejwe koherezwa muri Kivu ya Ruguru.

Nk’imbogamizi , ingabo za Congo zivuga ko aho ibirindiro bikomeye bya FDLR biri muri Rutshuro no mu bice bya Nyiragongo na Masisi hagenzurwa n’umutwe wa AFC/M23 bakavuga ko AFC/M23 iramutse ihavuye babona uko bahohereza ingabo za FARDC.

Ingabo za Congo ngo zisaba ko abarwanyi bari muri ibyo bice bashyira intwaro hasi mu mahoro kugira ngo hirindwe ko hari ukumeneka amaraso kwabaho.

Ingabo zatangaje ibyo nyuma y’igihe Leta y’u Rwanda isaba iya Congo gukuraho no kurandura Umutwe wa FDLR bivugwa ko ukorana bya hafi niyo Leta bikavugwa ko hanabayeho igikorwa cyo guhuza ingabo uwo mutwe ukinjizwa mu ngabo za Leta.

Leta y’u Rwanda kandi ivuga ko izakuraho ingamba z’ubwirinzi mu gihe Congo yaba yamaze kurandura uwo mutwe burundu ndetse banitandukanije.

Isoko: Radiyo Okapi

Author

Ads

ad

Previous Story

Haringingo agarutse muri Rayon Sports nyuma y’imyaka hafi itatu ayivuyemo

Latest from Hanze

Go toTop