Tidjara Kabendera, uzwi cyane mu mwuga w’itangazamakuru ry’imyidagaduro, yavuze icyamushimishije cyane ubwo yari imbere ya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ayobora ibiganiro mu busabane bwahuje Umukuru w’Igihugu n’Abayisilamu mu Rwanda.
Ubusabane bwabaye ku wa 25 Werurwe 2026 muri BK Arena, aho Tidjara Kabendera ari we wayoboye ibiganiro amaze kugera aho Perezida yari ari, afatanyije na Lucky Nzeyimana.
Tidjara yavuze ko kuba yarahawe kuyobora igikorwa cyitabiriwe na Perezida Kagame ari icyubahiro gikomeye cyane kuri we, avuga ko kirenze amafaranga cyangwa izindi nyungu z’isi. Yagize ati: “Icyubahiro ntaho umuntu yakigura.”
Yasobanuye ko mbere y’umunsi w’igikorwa yari yiteguye kuyobora ibiganiro nk’uko bisanzwe bikorwa, ariko yatunguwe no kubona Perezida Kagame amusaba kuguma ku rubyiniro no gukomeza kuyobora gahunda, ibintu yavuze ko byamushimishije cyane kandi bikamwongerera icyizere.
Tidjara yavuze ko muri uwo mwanya yumvaga adahagaze nk’umuntu usanzwe, ahubwo nk’umuyisilamukazi wuzuye icyubahiro n’ishusho nshya imbere y’abantu benshi.
Yagize ati: “Ntabwo ari Tidjara wari uhahagaze ahubwo hari hahagaze umuyisilamukazi kandi Imana ni yo yabinshoboje.”
Yongeyeho ko mbere yo kujya ku rubyiniro yasabaga Imana kumufasha kugira ngo avuge neza kandi atange ubutumwa bufite ireme, agaragaza ko kuyobora imbere y’umukuru w’igihugu bisaba kwitegura no kwiyubaha cyane.
Nubwo byari ibihe byiza kuri we, Tidjara yanavuze ko hari ibimugoye byabayeho, harimo no kuba yari yambaye inkweto ndende (high heels) zitari zimenyerewe, bikamugora kuguma ahagaze neza igihe kirekire.
Yavuze ko ibyo byose byamubereye isomo ry’uko abagore bashoboye kandi bagakora ibintu bikomeye mu nzego zitandukanye.
Mu gusoza, Tidjara yasabye ababyeyi kurushaho kwita ku burere bw’abana, anashishikariza Abayisilamu gukunda igihugu no kugira uruhare mu kucyubaka, agaragaza ko u Rwanda rukwiye gukomeza gutera imbere rushingiye ku bumwe n’ubufatanye.
