advertising

Advertising

Umunyezamu Kwizera Olivier yongerewe mu ikipe y’Igihugu

by March 21, 2026
3 hours ago

Kwizera Olivier usanzwe afatira ikipe ya Rayon Sports imaze iminsi yitwara neza yongewe mu ikioe y’Amavubi, yitegura imikino ya FIFA Series 2026, asimbuye Ntwari Fiacre wagize ikibazo cy’uburwayi.

Ubwo urutonde rw’abakinnyi bahamagawe ku wa Mbere w’iki cyumweru rwasohokaga, benshi batunguwe no kutabonamo Kwizera Olivier. Icyo gihe, Perezida wa FERWAFA, Shema Fabrice, yari yasabye ko uyu munyezamu yongera ku rutonde.

Gusa umutoza w’Amavubi, Stephen Constantine, yari yagaragaje ko bidakwiye, ashingiye ku mpamvu zatanzwe n’umwungirije Eric Nshimiyimana.

Nyuma y’ibiganiro byongeye kuba hagati y’impande zombi, byaje kwemezwa ko Kwizera Olivier yinjizwa mu bakinnyi bazitabira uyu mwiherero. Perezida wa FERWAFA yemeje ko habayeho ibiganiro n’umutoza, akemeza ko uyu munyezamu azitabira imyitozo.

Yagize ati: “Naganiriye n’umutoza, aramureba, turongera turaganira. Umwiherero uzatangira ku wa Mbere, ndizera ko azaba arimo.”

Imikino ya FIFA Series 2026 iteganyijwe kubera i Kigali kuva tariki ya 26 kugeza ku ya 30 z’uku kwezi. Amavubi ari mu itsinda A rizakinira kuri Stade Amahoro, hamwe n’ibihugu bya Estonia, Grenada na Kenya.

Mu gihe itsinda B ririmo Aruba, Liechtenstein, Tanzania na Macau rizakinira kuri Kigali Pelé Stadium.

Iyi mikino izaba ari umwanya mwiza ku Amavubi wo kwitegura amarushanwa mpuzamahanga ari imbere no gukomeza kongera ubushobozi bw’ikipe.

Author

Ads

ad

Previous Story

“Ntabwo nashakanye n’umukobwa w’abandi ngo aze kumbera umucakara najye nateka nkoza n’amasahani” ! Umugabo akomeje guteza urujijo muri rubanda

Next Story

DRC: Abagera kuri 50 baguye mu gitero cya ADF

Latest from Imikino

Go toTop