advertising

Advertising

“Ntabwo nashakanye n’umukobwa w’abandi ngo aze kumbera umucakara najye nateka nkoza n’amasahani” ! Umugabo akomeje guteza urujijo muri rubanda

2 hours ago

Umugabo yagaragaje ko umugore we adakwiriye kuba nyambere mu gutunganya imirimo yo mu rugo irimo guteka, koza amasahani n’ibindi ari wenyine by’umwihariko mu gihe bafite abashyitsi kuko ngo ari bwo yabonye abagore bavunika.

Uwo mugabo ukomeje kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaba batanga ibitekerezo bitandukanye, yahishuye ko na we afite uburenganzira bwo kumufasha byanarimba akabikora wenyine kuko atamushatse ngo amuhinduremo umucakara.

Uwo mugabo muri Nigeria, wanyuze ku mbuga nkoranyambaga mu kugaragaza uko yiyumva, yashimangiye ko urukundo akunda umugore we rutamwerera kuba umucakara.

Yagize ati:”Umugore wanjye nta nshingano afite zo guteka wenyine, mu gihe dufite abashyitsi , haba guteka , koza amasahani cyangwa kubakira. Mu gihe nanjye ntahari ngo mufashe, umuryango wanashaka undi wo kumufasha  kuko ntabwo nashatse umukobwa w’abandi ngo aze kuba umucakara mu rugo rwanjye”.

Nyamugabo, yakomeje anenga abafata abagore nk’abacakara abibutsa ko umugore ari umutima w’urugo kandi ko akwiriye gufashwa mu gihe umuryango wagenderewe.

Yavuze ko urushako rukwiriye kuba gushyira hamwe,kubahana , gufashanya ndetse no kumvana, hatabayemo gukandamizanya. Ibyo byakuruye impaka zikomeye muri rubanda by’umwihariko mu Gihugu cya Nigeria.

Ese wowe ubyumva ute ?

Author

Ads

ad

Previous Story

Ubutumwa H.E Paul Perezida Kagame yageneye Abayisilamu ku munsi wa Eid al-Fitr

Next Story

Umunyezamu Kwizera Olivier yongerewe mu ikipe y’Igihugu

Latest from Izindi nkuru

Go toTop