advertising

Advertising

DRC: Abagera kuri 50 baguye mu gitero cya ADF

3 hours ago

Abaturage babarirwa muri 50 nibo bimaze kumenyakana ko baguye mu gitero cyagabwe na ADF mu duce twa Muchacha, na Babesua muri Teritwari ya Mambasa mu Ntara ya Ituri.

Iyo mibare yashyizwe hanze na Sosiyete Sivile ikorera muri iyo Ntara ku wa Gatanu tariki 20 Werurwe 2026 isaba Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gukomeza gushyira imbaraga mu kurinda abaturage.

Kuva tariki 9 kugeza tariki 15 Werurwe 2026 , ADF imaze kwica abaturage bagera kuri 35 mu gace ka Muchacha aho uwo mutwe ufite ibice binini birimo ibirombe by’amabuye y’agaciro. Mu gace ka Babesua abanda bagera kuri 15 barishwe nk’uko Sosiyete Sivile yabitangaje.

Iyi nkuru dukesha ikinyamakuru Radio Okapi, ivuga ko kandi uretse abo bantu bapfuye hari n’amazu y’abaturage yatwitse ndetse n’ibindi bikorwa bikangizwa.

Radio Okapi ikomeza ivuga ko abaturage batuye muri utwo duce no byaro bihegereye bakomeje guhunga bava mu byabo , aho bakomeje kwerekeza mu duce twa Niania, mu Santere ya Mambasa, aho batakaza ibyabo bakabita ndetse bagahunga n’imirimo yo gukora mu birombe bari basanzwe bakora.

Sosiyete Sivile, yasabye Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gukora ibishoboka byose bakagarura amahoro muri Ituri.

Bagize bati:”Leta ya Congo, ikwiriye kureba uko yagarura amahoro muri Ituri, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo ndetse no mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, bagafata ingamba zigamije guhagarika ibikorwa bya ADF bagafasha n’abaturage bo muri Mambasa”.

Basabye abaturage kandi gukomeza gukorana n’ingabo za Leta bya hafi.

Author

Ads

ad

Previous Story

Umunyezamu Kwizera Olivier yongerewe mu ikipe y’Igihugu

Latest from Inkuru Nyamukuru

Senegal yambuwe igikombe cya Afurika

Nk’uko byatangajwe na Federation y’Umupira w’amaguru muri Afurika (CAF) , ikipe ya Senegal yambuwe igikombe cya Afurika cya 2025 iterwa mpaga y’ibitego 3:0 gihabwa
Go toTop