Umuhanzikazi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Judikay wamamaye muri Nigeria, akomeje kuba mugahinda gakomeye nyuma y’aho inda yari atwitemo umwana wa Gatandatu ivuyemo.
Judikay yanditse amagambo yuje agahinda n’umubabaro abaza ‘Yesu’ yagiye kuko abona ari wenyine kubera ko yongeye kubura umwana we wa Gatandatu nyuma yo kuvamo inda mu mwaka wa 2025.
Yagaragaje ko kuvamo kw’inda yari atwitemo umwana wa Gatandatu mu mwaka wa 2025 ari kimwe mu bigeragezo yahuye nabyo mu buzima bwe by’umwihariko muri uwo mwaka.
Yanditse ati:”Mu Kwezi kwa Gashyantare 2025 nahuye n’ikigeragezo cyari gikomeye cyane kimbabariza ubuzima cyane. Narimaze amezi 3 ntwite inda ya Gatandatu ubwo muri iyo minsi ngeraho umunsi umwe numva ntangiye gutengurwa”.
Yakomeje agira ati:”Nagiye kubona mbona hatangiye kuza amazi (……) niba uri umugore urumva neza icyo mvuze. Najya no kwihagarika hakaza amaraso. Byarakomeje gutyo byanga guhagarara , amaraso akomeza kuza”.
“Ubwo nagiye kwa muganga ariko nzi neza ibirimo kumbaho ubwo nahise mbura umwana wa Gatandatu wari umaze amezi atatu (3) mu nda”.
Yavuze ko ubwo bamwirukansaga kwa muganga, bamwitayeho uko bashoboye ariko bikanga bikaba iby’ubusa kuko inda yo yari yamaze kuvamo.
Ati:”Ubwo nagezwaga mu rugo, natekerezaga ko meze neza ariko byarananiye kubera ko byari bibaye ku nshuro ya 6. Mu ijoro nahuye n’ibigeragezo bikomeye cyane , ndarira cyane kugeza nan ubu”.
Judikay ni umuramyi muri Nigeria, akaba umwanditsi w’indirimbo ndetse akaba n’umwe mu bayobora indirimbo zitandukanye muri ‘WorshIP Team’.
Gospel artiste Judikay opens up on losing sixth pregnancy in 2025.
— YabaLeftOnline (@yabaleftonline) March 19, 2026

