advertising

Advertising

“Umwana wacu yavutse ari guseka” ! Umugore n’umugabo bashyize hanze amakuru yatunguye benshi

2 hours ago

Amarangamutima y’umugore n’umugabo babyaye umwana akavuka arimo guseka yatunguye benshi nyuma y’aho bashyiriye hanze aya makuru.

Icyakomeje gutangaza benshi ni uburyo uwo mwana yavuye mu nda ya nyina arimo guseka nyamara bizwi ko ubusanzwe umwana avuka arimo kurira ibifatwa nko kwagura imbavu  no kuba aba ageze mu kirere gitandukanye n’icyo yari asanzwe abamo akaba ari ibisanzwe bizwi ko uvutse arira.

Nk’uko uwo muryango wabitangaje ngo isura y’umwana wabo yavutse yishimye. Ati:”Umwana wacu yavutse arimo guseka”. Bakomeje bahamya ko uko guseka k’uwo mwana kwatunguye abagize umuryango bari aho, ndetse n’abayobozi b’ibitaro yavukiyemo.

Bavuze ko kandi nyuma yo kugaragaza akanyamuneza nyuma yo kuvuka, atigeze arekera kuko yakomeje guseka na nyuma y’aho isura ye ikaguma yishimye kugeza na bugingo n’ubu.

Ati:”Kugeza magingo aya umwana wacu aracyarimo guseka ndetse n’isura ye irishimye”.

Bamwe bati:”Uko kuvuga aseka , ni ibigaragaza umunezero n’urukundo biri muri uwo muryango. Nonese ni gute atakwishima kandi azi neza ko aje mu muryango mwiza ukundana kandi urangwa n’amahoro”.

Ubusanzwe umwana uvutse wese ararira ndetse bikaba ikimenyetso cyiza ku babyaza ndetse n’umuryango muri rusange.

Ibinyamakuru bimwe na bimwe byandika inkuru z’abana dukesha iyi nkuru, bitangaza ko ari ibisanzwe ku mwana kuvuka arimo guseka kuko biba bigaragaza ko yishimiye aho agiye bikanahura no kuba no mu nda yarakundaga guseka cyane.

Author

Ads

ad

Previous Story

“Yesu urihe ?” ! Agahinda k’umuramyikazi Judikay wapfushije umwana we wa Gatandatu inda ivuyemo

Latest from Izindi nkuru

Go toTop