Umugore wo muri Nigeria yatunguranye ku mbugankoranyambaga zitandukanye nyuma yo gutangaza ko yasamye nyamara yari yaragiye kwa muganga kwikuzamo imiyobora ntanga. Uwo mugore yavuze ko byose ari amakosa ya Yesu kuko ngo yamutengushye.
Ni amashusho yabaye kimomo ku mbuga nkoranyambaga by’umwihariko urubuga rwa X aho uwo mugore yavugaga ko yabazwe muri Gicurasi agakurwamo imiyoborantanga yombi ndetse muri uwo mwaka akabivuga ko yabikoze ariko akaba yongeye kugarurwa muri 2026 benshi bagahamya ko Imana ariyo ishobora byose bityo ko atari akwiriye kurenganya Yesu watumye asama kuko ngo umwana ari umugisha.
Uwo mugore avuga ko yatewe inda agasama nyamara yari yarabazwe agakurwamo imiyoborantanga yose uko ari ibiri ndetse ngo akaba afite n’ibimenyetso bya Laboratwari ndetse n’amafoto ya ‘Scan’ byemeza ko koko iyo miyoborantanga itakirimo.
Gusa ngo n’ubwo bimeze bityo, yatunguwe no gusanga itwite inda y’amezi atandatu ni ikuvuga ibyumweru 26 ibintu byamuteye urujijo rwinshi cyane. Mu butumwa bwe yanditse ati:”Byandenze. Nakuyemo imiyoborantanga yanjye yombi mu mwaka washize. Si ukuyifunga cyangwa kuyikata, yakuyemo burundu kandi mfite ibimenyetso byose bishoboka ariko uyu munsi mfite inda y’Amezi 6”.
Bamwe mu bagize icyo bavuga kuri ubwo butumwa bw’uwo mugore harimo n’uwitwa Tebu wagize ati:”Iyo Yesu yavuze ngo Yego ntawe uvuga ngo ‘Oya’. Maze ahita amusubiza ngo “Yarantengushye”.
Ubusanzwe igikorwa cyo kwifungisha no kuzamo nyababyeyi gikorwa n’ababa badashaka kuzongera kubyara na rimwe mu buzima bwabo. Uyu kuba yongeye kubyara yabifashe nko gutenguhwa n’Imana nyamara bamwe mubemera Mana bo basanga ari umugisha kuko bahamya ko umwana ari umugisha.
Ese wowe urumva koko Imana yamutengushye ?

