Umukobwa wo muri Nigeria yabaye inkuru ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gufata umwanzuro wo kwima numero umusore wagendaga n’amaguru agaragaza ko atakwemera kwicwa n’izuba ari kumwe n’umusore udashobora kugura imodoka.
Ibyo byatumye benshi bagira icyo bavuga ku rukundo rusigaye ruranga abakobwa by’umwihariko abo mu Migi, yemeza ko uko byagenda kose umusore udafite imodoka adashobora kumutereta ngo amwemeze.
Muri ayo mashusho yashyizwe ku rubuga rwa X , uwo mukobwa yavuze ko yahuye n’umusore bombi bari kugenda n’amaguru mu gihe cy’izuba hanyuma umusore akamusaba numero undi na we agahitamo kuzimwima.
Muri uko kuzimusaba ngo nyamukobwa yatekereje ko mu gihe yakundana na we, nta modoka afite nawe ntayo afite, byazasaba ko bombi bajya baragenda ku izuba n’amaguru kandi ngo ataribwo buzima yifuza kuzabamo.
Mu magambo ye yanditse ati:”Uyu munsi nahuye n’umusore wankunze ashaka kunsaba numero zanjye za Telefone.Ariko reka mbabwize ukuri, ntabwo nazimuha pe kubera ko twese turi ku izuba ryatumennye agahanga”.
Yakomeje agira ati:”Ntabwo naba ndi hanze aha ndimo kwicwa n’izuba ngo na we ube uri hanze aho uri kwicwa n’izuba ngo utekereze ko ndaguha numero zanjye. Ngomba kuziha umusore uri mu modoka ye , utwaye uri muri ‘CyberTruck’ ye. Wowe uri aho , muri twese ntawe uri kubona amafaranga kuki se naziguha?”.
Uwo mukobwa kandi yabwiwe uwo musore kimwe n’abandi ati:”Genda nubona amafaranga uzagaruke unsabe numero nzaziguha. Genda ushake amafaranga wite ku gushaka amafaranga gusa”.
Benshi bavuze ko ayo magambo yuzuyemo ubwiyemezi bwo nyine bityo ko nabo batakwigera bakunda umukobwa utekereza gutyo kuko ngo no mu gihe wagura imodoka akabona ufite inziza kurenza iyawe ari we yakurikira.
Umwe yanditse ati:”Ngiyi indi mpamvu ituma ntekereza ko ntazigera nshaka umugore, umuntu uzaza gusuzugura umuryango wanjye gusa.
I refuse to give this guy my contact bcos how can both us be trekking under the sun and you expect me to give you my number? — lady responds on why she snubbed a perceived broke nigga pic.twitter.com/tCbo9mwPCg
— ChukwuNonso✍️ (@Mazi_Chinonso1) March 18, 2026
