advertising

Advertising

“Ntuzashakane n’umusore w’imyaka 35 udafite akazi kuko ntacyo aba azigezaho” ! Umukobwa yaciye igikuba kubera ubutumwa yatanze

3 hours ago

Umukobwa wo muri Nigeria akomeje kuba inkuru nyuma yo gutangaza ashize amanga ko umusore w’imyaka 35 udafite akazi gahoraho kumwemerera kumubera umugore ari ikigeragezo kuko ngo n’ubundi ntacyo aba azabasha kwigezaho.

Muri ayo mashusho yanyujijwe ku rubuga rwa X, uwo mukobwa yagiriye inama abakobwa bageze igihe cyo gukundana kutajya bita kuri abo basore bo muri iyo myaka badafite aho bakura amafaranga hizewe kandi hahoraho kuko n’ubusanzwe ntacyo baba bashobora gukora ngo bajye bahora bayabona.

Yagize ati:”Nk’umukobwa uri mu myaka ye yo gukundana menya ibi bintu.Ubwiza bw’umusore no kuba yabasha gushaka akazi kubo azabyara , ni hagati y’imyaka 20 na 40. Niba afite imyaka 30 cyangwa 35 cyangwa yegereye 40 akaba adafite ahantu hava amafaranga hahoraho (Stable Income), wo kabyara we ntuzateretane na we cyangwa ngo wemere kumubera umugore”.

Yakomeje asobanura ko abasore bameze gutyo muri iyo myaka bahura n’ikibazo gikomeye iyo bamaze gukora bashaka icyabeshaho imiryango yabo.

Yakomeje agira ati:”Bakobwa bagenzi banjye nukuri ntimugashakane n’abo bagabo kuko amahirwe menshi nuko mu myaka 35 na 40 kuzamura bahangayika bikomeye. Ni kimwe n’uko bavuga ngo, umugore uri mu myaka 30 kuzamura aba yaramaze kurenza imyaka ikenewe umugore mwiza ugomba kubyara. Rero wowe musore itonde na we mukobwa itonde”.

Bamwe mu batanze ibitekerezo bashaka gusubiza uwo mugore bagize bati:”Nibyo koko amafaranga ni ingenzi cyane mu buzima ariko burya ubuzima ntibugira ingengabihe”.

Author

Ads

ad

Previous Story

Kenya: Abagabo 2 bakatiwe igihano cy’urupfu nyuma yo gutera umugore bakamwiba isukari n’ibitunguru bifite agaciro k’arenga 221,297 Rwf

Next Story

“Abagabo ntibakeneye amafaranga bakeneye icyubahiro” ! Umukobwa yacyashye bagenzi be

Latest from Inkuru z'urukundo

Go toTop