advertising

Advertising

Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi yavuze ko urubyiniro atari urusengero

2 hours ago

Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, Minisitiri w’Urubyiruko n’Itermbere ry’Ubuhanzi, yabwiye ingeri z’abantu banenze imyambarire ya Doja Cat mu gitaramo yakoreye i Kigali ko ‘Urubyiniro rw’umuziki atari urusengero’ cyangwa se ‘Inteko y’Umuco’.

Ni nyuma y’aho uwo muhanzi-kazi wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika Doja Cat, ataramiye ingeri zitandukanye z’abantu mu Mujyi Kigali, mu gitaramo cyabereye muri BK Arena isanzwe iberamo ibitaramo bikomeye mu Rwanda.

Doja Cat yaririmbye indirimbo zitandukanye zirimo iyo yise ngo ‘B..tch I’m Cow’, Paint The Town Red na Say No’ ziri no muzakuruye impaka maze umwe mu bakoresha imbuga Nkoranyambaga  Umunsi.com yabonye yanditse amagambo arimo kwerekana ko Abantu batari bakwiriye kunenga Umunyarwanda ugerageje gukora indirimbo z’Ibishegu’ kuko na Doja Cat yaziririmbye kandi akanambara ibyo yise nabi.

Undi na we yaje akomoza ku butumwa bwa Minisitiri Utumatwishima gusa asa n’utebya asuhuza abahanzikazi Nyarwanda barimo Marina na Alyn Sano.

Doja yaririmbye mu gitaramo cyateguwe na Global Citizen bimaze kumenyekana nka Move Africa kubera ko batumira ibyamamare bitandukanye ku rwego rw’Isi bagataramira Abanyarwanda ndetse n’Abanyamahanga baba baje kwihera amaso.

Ni ibitaramo bimaze kugaragara ko byitabirwa n’imbaga nya mwinshi y’abantu nyuma y’ibya Israel Mbonyi byo kuramya no guhimbaza Imana bimaze kugaragaza ko bikunzwe ku rwego rwo kuzuza BK Arena.

Bamwe bati:”Ese umunsi umwe umuhanzikazi Nyarwanda na we azambara nka Doja Cat ? cyangwa ni ‘Agahugu umuco wako, akandi uwako?’.

Mu gusubiza icyo kibazo Minisitiri Utumatwishima yavuze ko urubyiniro atari urusengero bityo ko umuhanzi atarama bijyanye n’ubuhanzi bwe.

Author

Ads

ad

Previous Story

Senegal yanze kurekura igikombe yatsindiye

Next Story

Kenya: Abagabo 2 bakatiwe igihano cy’urupfu nyuma yo gutera umugore bakamwiba isukari n’ibitunguru bifite agaciro k’arenga 221,297 Rwf

Latest from Inkuru Nyamukuru

Senegal yambuwe igikombe cya Afurika

Nk’uko byatangajwe na Federation y’Umupira w’amaguru muri Afurika (CAF) , ikipe ya Senegal yambuwe igikombe cya Afurika cya 2025 iterwa mpaga y’ibitego 3:0 gihabwa
Go toTop