advertising

Advertising

“Abagabo ntibakeneye amafaranga bakeneye icyubahiro” ! Umukobwa yacyashye bagenzi be

2 hours ago

Jarvis umwe mubakobwa bazwi cyane ku mbuga nkoranyambaga yakoze ikiganiro agaruka ku bikunze kwibazwaho na benshi hagati y’amafaranga n’urukundo yemeza abagabo bakunda urukundo kurenza amafaranga.

Javis Jadrolita, wamamaye muri Nigeria by’umwihariko ku rubuga rwa ‘TikTok’, ibyo yavuze byakuruye impaka ku rubuga rwa X habura gica aho bamwe bemezaga ko n’abagabo bakunda amafaranga ndetse bakanayashyira imbere ariko abarimo we bagahakana bavuga ko icyo abagabo bashyira imbere ari urukundo gusa.

Uwo mukobwa yemeza ko yahagaritse ubuzima bwo kubaho agamije gukurura abantu (Flashy Style),kugira ngo akure kandi yiyiteho kuko ngo yasanze mu Isi yanone abantu basigaye bashyira imbere cyane uko bagarara by’umwihariko bakanakangisha amafaranga baziko abagabo nibayabona barahita babakunda.

Yahamije ko hari abakobwa batekereza ko kuba bafite amafaranga , bihagije ngo abasore babakunde cyane , icyakora ababwira ko baba bibeshya kuko ngo abasore bakunda umukobwa wiyubaha kandi akanabubaha mbere y’ibindi byose.

Yagiriye inama abakobwa , ababwira ko mu by’ukuri, baba bakwiriye kumenya kwita ku bo bakundana (Bashakanye) babaha umwanya uhagije kuko ngo niyo waba ufite amafaranga uri umukobwa ukabaganya ibiciro bituma uwo musore mukundana na we yiyumva nk’ufite agaciro kurenza ibindi byose.

“ABAGABO BAKENERA ICYUBAHIRO KURENZA AMAFARANGA”.

Kubwa Jarvis ngo burya amafaranga ntabwo ariyo asobanura urukundo hagati y’abantu babiri kuko ngo ushobora guha umuntu impano n’amafaranga menshi ariko ntumwubahe cyangwa ngo umukunde nk’uko bikwiriye ariko utabimuha ukamwubaha kandi ukamukunda neza kuko ngo ku mugabo cyangwa undi wese hagomba kubahwa.

Ese wowe mu mboni yawe urukundo ni iki ?

Author

Ads

ad

Previous Story

“Ntuzashakane n’umusore w’imyaka 35 udafite akazi kuko ntacyo aba azigezaho” ! Umukobwa yaciye igikuba kubera ubutumwa yatanze

Latest from Inkuru z'urukundo

Go toTop