advertising

Advertising

Umuhanzikazi Ayra Starr ntiyemera ko Davido na Burna Boy bayoboye Afrobeat ya Nigeria

12 hours ago

Ayra Starr wamamaye muri muzika y’Isi yavuze ko atemeranya n’abavuga ko Davido na Burna Boy bari mu bayoboye injyana ya Afrobeats muri Nigeria mu itsinda rikunze kwitwa “Afrobeats Big 3”.

Ibi yabivugiye mu kiganiro yagiranye na radiyo Hot FM, aho yasobanuye ko ku giti cye abona abahanzi bayoboye iyi njyana mu buryo butandukanye n’uko benshi babibona. Yavuze ko kuri we abahanzi batatu ba mbere muri Afrobeats ari Tiwa Savage, Wizkid na Rema.

Aya magambo ye yatunguye benshi mu bakurikiranira hafi umuziki wa Nigeria, kuko ubusanzwe abakunzi b’iyi njyana bavuga ko “Afrobeats Big 3” igizwe na Wizkid, Davido na Burna Boy, ari bo bakunze kugarukwaho nk’abagize uruhare runini mu kumenyekanisha iyi njyana ku rwego mpuzamahanga.

Mu kiganiro cye, Ayra Starr yanavuze ku mpamvu yatumye ava muri Nigeria akajya kuba muri New York City. Yasobanuye ko byatewe ahanini n’inshuti ze zisanzwe zituye muri uwo mujyi.

Yagaragaje ko yamaze igihe kinini mu mpeshyi ebyiri ziheruka ari muri New York, by’umwihariko mu gace ka Hell’s Kitchen, aho yamaze hafi amezi atatu ari kumwe n’inshuti ze. Muri icyo gihe bavugaga ko bakundaga kureba ibiganiro na filime zo muri Amerika, ibintu byamushimishije cyane.

Yongeyeho ko yatekereje ku mujyi wakwiriye kumubera aho aba igihe kinini, ariko abona Los Angeles iri kure cyane ya Nigeria kandi itandukaniro ry’amasaha rikaba rinini. Ibyo byatumye ahitamo New York nk’aho ashobora gutura byoroshye kurusha ahandi.

Amakuru avuga ko Ayra Starr yatangiye kwimukira muri New York hagati ya Nzeri na Ukwakira 2025, nubwo yabishyize ku mugaragaro ku wa 25 Ugushyingo 2025. Ibi byerekana ko uyu muhanzikazi akomeje kwagura ibikorwa bye ku rwego mpuzamahanga mu muziki wa Afrobeats.

Author

Ads

ad

Previous Story

Abana bavutse guhera Mu 2026 Bamaze kwemezwa nk’ikiragano gishya cya Generation Sigma

Next Story

Yampano n’umugore we basabye imbabazi imiryango yabo n’Abanyarwanda nyuma y’amashusho yasakaye

Latest from Inkuru Nyamukuru

Go toTop