Umuyobozi wari ushinzwe ibijyanye n’ibikoresho muri sosiyete y’ikoranabuhanga OpenAI, Caitlin Kalinowski, yatangaje ko yeguye ku mirimo ye nyuma y’uko iyi sosiyete igiranye amasezerano na Minisiteri y’Ingabo ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Kalinowski yabitangaje ku wa Gatandatu abinyujije ku rubuga nkoranyambaga X, aho yavuze ko afite impungenge ku masezerano OpenAI yagiranye n’igisirikare cya Amerika yo gukoresha uburyo bw’ubwenge buhangano bwa AI bw’iyi sosiyete ku muyoboro w’ibanga w’amakuru w’igisirikare cya Amerika uzwi nka Pentagon cloud network.
Mu butumwa bwe, Kalinowski yavuze ko nubwo ubwenge buhangano bushobora kugira uruhare rukomeye mu bijyanye n’umutekano w’igihugu, hari ibintu bikomeye byari bikwiye kubanza kuganirwaho neza mbere yo gufata icyemezo nk’icyo. Yavuze ko “AI ifite uruhare rukomeye mu mutekano w’igihugu, ariko gukurikirana Abanyamerika hadakurikijwe amategeko cyangwa gukoresha intwaro zikora zonyine nta muntu uzigenzura ni ibintu byari bikwiye gusuzumwa cyane mbere yo kubyemerera.”
Yongeyeho ko yubaha cyane umuyobozi mukuru wa OpenAI, Sam Altman, ndetse n’itsinda ryose bakoranaga, ariko akavuga ko yatunguwe n’uko ayo masezerano yatangajwe hatarashyirwaho amabwiriza n’ingamba zihagije zo kurinda ikoreshwa nabi ry’iyo tekinoloji.
Mu bundi butumwa yacishije kuri X, Kalinowski yavuze ko ikibazo gikomeye ari imiyoborere n’uburyo ibyemezo nk’ibi bifatwa, ashimangira ko ibyemezo bireba ikoranabuhanga rikomeye nka AI bidakwiye gufatwa mu buryo bwihuse.
Ku ruhande rwayo, OpenAI yatangaje ko ayo masezerano arimo ingamba zinyongera zigamije kurinda ikoreshwa nabi ry’ikoranabuhanga ryayo. Sosiyete yavuze ko ifite imirongo ntarengwa itagomba kurengwa, irimo kutemera ko uburyo bwa AI bwabo bukoreshwa mu gukurikirana abaturage imbere mu gihugu cyangwa mu ntwaro zikora zonyine zidafite umuntu uzigenzura.
OpenAI yongeyeho ko izi mpaka ari ingenzi kandi ko izakomeza kuganira n’abakozi bayo, inzego za leta, imiryango itari iya leta ndetse n’abaturage ku isi hose ku buryo ikoranabuhanga rya AI rikwiye gukoreshwa.
Caitlin Kalinowski yinjiye muri OpenAI mu 2024, avuye muri sosiyete Meta Platforms, aho yari ayoboye ibikorwa byo guteza imbere ibikoresho by’ikoranabuhanga rya augmented reality.
