Benshi bashengutse cyane nyuma yo gusoma inkuru yashyizwe hanze n’umugore wavuze agahinda k’umugabo wababajwe no kumenya ibyari byihishe inyuma y’amasomo y’abana be.
Nk’uko uwo mugore yakomeje abigarukaho, yavuze ko umugabo yababaye cyane ubwo yavuaga aho atuye mu Gihugu cya Ghana akajya muri Nigeria mu Mujyiw a Lagos aho abana be bigaga kureba uko amasomo arimo kugenda.
Ngo ni ubwa mbere uwo mugabo yari agiye gusura abana be b’abahungu kuko atajyaga abasura dore ko ngo asanzwe aba muri Ghana n’umugore we n’aho abana babo bakiga muri Nigeria gusa ngo yari amaze igihe ari gusaba amakuru arambuye abo bana n’abandi babegereye ariko ntibayabahe banagerageza kumusubiza bakamuha amakuru atariyo.
Nyuma y’aho ngo uwo mugabo yaje gufata umwanzuro wo kujya gusura abo bana atavuze maze agezeyo ubuyobozi bw’ikigo bigagaho,bumubwira ko afite agomba kugaruka ku munsi ukuriyeho kugira ngo bazabone uko bamwandika.
Umunsi ukurikiyeho yageze mu kigo yizeye kubona abahungu be babiri ndetse agahabwa amakuru meza y’amasomo yabo, gusa ahageze yabwiwe ko abana boherejwe aho ndetse n’amafaranga y’ishuri akayandika neza ariko abwirwa ko abana be bataye amasomo gusa ngo bagakomeza kumusaba amafaranga kandi batakihiga.
Muri icyo gihe cy’imyaka atatu , uwo mugabo yakomeje koherereza amafaranga abo bana be , akabishyurira ibyo kurya , aho kuba atazi ko bahagaritse amasomo burundu.
Ubwo bamuzaniraga impapuro zanditseho ibireba abo bana , yaraturitse ararira ku buryo bukomeye dore ko uwo mugore yanditse ati:”Ntabwo nari ndakabona aho umugabo arira mu ruhame nk’uko namubonye muri icyo gitondo”,
Uwo mugore akomeza avuga ko bikomeye kubona umugabo urira ariko ko uwo we yamubonye.
Benshi mu batanze ibitekerezo bavuze ko kwishyurira umwana amashuri ,…. Yarangiza akarita ari akaga bashimangira ko na we adatinda kubona ingaruka zabyo”.
Abana bagiriwe inama yo kubaha ababyeyi babo ndetse bakanuha imbaraga ababyeyi bashyiramo ngo abana babo bige neza.

