advertising

Advertising

Rayon Sports yanyagiye City Boys 9-0

by March 6, 2026
14 hours ago

Rayon Sports yatsinze City Boys yo mu cyiciro cya kabiri ibitego 9-0 mu mukino wo kwishyura wa ⅛ cy’Igikombe cy’Amahoro, biyihesha gukomeza muri ¼ cy’irangiza ku giteranyo cy’ibitego 11-0 mu mikino yombi. Uyu mukino wabereye kuri Kigali Pele Stadium ku wa Kane tariki ya 5 Werurwe 2026. Mu mukino ubanza, Rayon Sports yari yatsinze City Boys ibitego 2-0.

Rayon Sports yatangiye umukino iri ku rwego rwo hejuru, igaragaza inyota yo gutsinda hakiri kare. Ku munota wa gatatu gusa Habimana Yves yafunguye amazamu. Nyuma y’iminota icyenda, ku munota wa 12, Fall Ngagne yatsinze igitego cya kabiri kuri penaliti.

Ku munota wa 15, Joachim Vigninou yatsinze igitego cya gatatu nyuma y’iminota mike gusa igitego cya kabiri cyinjiye. Rayon Sports yakomeje gusatira cyane, Habimana Yves atsinda igitego cya kane ku munota wa 28, mbere y’uko Fall Ngagne atsinda icya gatanu ku munota wa 32. Igice cya mbere cy’umukino cyarangiye Rayon Sports iyoboye n’ibitego 5-0.

Mu gice cya kabiri, City Boys yakomeje kugira ibibazo byo kwihagararaho mu mukino, bituma Rayon Sports ikomeza kuyitsinda ibitego byinshi. Ku munota wa 69, Habimana Yves yongeye gutsinda igitego cya gatandatu.

Nyuma y’iminota mike, ku munota wa 73, Sindi Paul Jesus yatsinze igitego cya karindwi. Myugariro Aziz Ben Dao na we yaje gutsinda igitego cya munani, mbere y’uko Habimana Yves ashyiraho akadomo ku mukino ku munota wa 89 atsinda igitego cya cyenda ari na cyo cye cya kane muri uyu mukino.

Umukino warangiye Rayon Sports itsinze City Boys ibitego 9-0, biyihesha kuyisezerera ku giteranyo cy’ibitego 11-0 mu mikino yombi ya ⅛ cy’Igikombe cy’Amahoro.

Mu cyiciro cya ¼ cy’irangiza, Rayon Sports izahura n’ikipe izava hagati ya Gicumbi FC na Police FC zanganyije igitego 1-1 mu mukino ubanza.

Mu wundi mukino wabaye muri iri rushanwa, Gorilla FC na yo yabonye itike ya ¼ cy’irangiza nyuma yo gutsinda Muhazi United ibitego 6-0. Aya makipe yari yanganyije ubusa ku busa mu mukino ubanza, ariko Gorilla FC iza kwitwara neza mu mukino wo kwishyura igera muri iki cyiciro aho izahuriramo na AS Kigali.

 

Author

Ads

ad

Previous Story

Iran: Intambara ya Gisivile ikomeje gukaza umurego || ibigezweho mu ntambara ya Iran na US-Israel

Next Story

Lewis Hamilton arifuza ko Formula 1 yabera mu Rwanda mbere y’uko asezera

Latest from Imikino

Go toTop