advertising

Advertising

Lisaa yagize icyo avuga ku ndirimbo yahuriyemo na King James

14 hours ago

Mu gihe King James akomeje kwizihiza imyaka 20 amaze atangiye urugendo rw’umuziki, yashyize hanze amashusho y’indirimbo nshya yise “Ndi Uwawe”. Iyi ndirimbo igaruka ku rukundo rwimbitse rugaragaza ukwiyegurira uwo ukunda n’ubudahemuka hagati y’abakundana.

Mu mashusho y’iyi ndirimbo hagaragaramo umuhanzikazi ukizamuka mu muziki nyarwanda Lisaa, wifashishijwe mu kuyigaragaramo kugira ngo ubutumwa bw’urukundo buri muri yo burusheho gusobanuka.

Indirimbo “Ndi Uwawe” ni indirimbo yuzuyemo amarangamutima igaragaza urukundo rudafite uburyarya, aho umuntu yerekana ko yiteguye kwitangira uwo akunda no kumubera indahemuka ubuzima bwe bwose. Ni imwe mu mishinga King James ari gushyira hanze mu rwego rwo kwizihiza imyaka 20 amaze mu muziki.

Mu kiganiro yagiranye n’urubuga InyaRwanda, Lisaa yavuze ko kuba yarahawe amahirwe yo kugaragara mu mashusho y’iyi ndirimbo ari kimwe mu byamushimishije cyane mu rugendo rwe rwa muzika.

Yagize ati: “Navuga ko ari kimwe mu byanshimishije. N’ubwo nsanzwe ndi umuhanzikazi, kuba mugenzi wawe yakwifashisha mu ndirimbo ni ibisanzwe. Bigaragaza gufashanya hagati y’abahanzi kandi ni kimwe mu bifasha abantu gutera imbere.”

Uyu muhanzikazi yavuze ko ubufatanye hagati y’abahanzi ari ikintu gikomeye gituma bagira imbaraga zo gukomeza gukora no kwagura impano zabo. Yagaragaje kandi ko atari we wa mbere ukoreshejwe muri ubwo buryo.

Yatanze urugero rw’umuhanzikazi France Mpundu wigeze kugaragara mu mashusho y’indirimbo “Poz” y’umuhanzi Christopher.

Lisaa yavuze ko gukorana na King James byamuhaye amasomo menshi ashobora kumufasha mu rugendo rwe rw’umuziki, cyane cyane ku bijyanye n’uko umuhanzi akwiye gukunda ibyo akora no kubaha abantu bakorana.

Yagize ati: “King James ni umuhanzi ugaragaza ko ibyo akora abikunda kandi agaha agaciro buri wese bakorana. Ni ibintu byiza nanjye numva bishobora kumfasha mu rugendo rwanjye rw’umuziki.”

Yakomeje avuga ko gukorana n’abahanzi bafite ubunararibonye bifasha abato kubigiraho byinshi, haba mu gukora umuziki, imyitwarire ndetse n’imikoranire mu ruganda rw’imyidagaduro.

Indirimbo “Ndi Uwawe” ni imwe mu mishinga mishya King James ari gushyira hanze mu rwego rwo kwizihiza imyaka 20 amaze mu muziki, urugendo rwatumye aba umwe mu bahanzi bakomeye mu Rwanda no mu karere.

Mu myaka yose amaze mu muziki, King James yamenyekanye mu ndirimbo nyinshi zakunzwe cyane, cyane cyane iz’urukundo, ibintu byatumye aba icyitegererezo ku bahanzi benshi bakizamuka.

Ku ruhande rwa Lisaa uherutse gusohora indirimbo ye “Igpost”, gukorana n’umuhanzi ufite uburambe nka King James ni indi ntambwe ikomeye mu rugendo rwe rw’umuziki. Yagaragaje ko afite intego yo gukomeza kwiyubaka no gukorana n’abandi bahanzi batandukanye mu rwego rwo gukura no guteza imbere umwuga we.

Author

Ads

ad

Previous Story

Lewis Hamilton arifuza ko Formula 1 yabera mu Rwanda mbere y’uko asezera

Next Story

Amerika n’u Burayi byasabye ko ibitero n’ibikorwa byibasira abavuga Ikinyarwanda bihagarara muri RDC

Latest from Imyidagaduro

Muyango yasubije KNC wanenze akazi akora

Uwase Muyango Claudine, ukunzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga ndetse wamenyekanye cyane mu kazi ko kuyobora ibirori mu tubari ibizwi nko ‘Guhostinga’ yasubije umunyamakuru KNC
Go toTop