advertising

Advertising

Lionel Messi na Inter Miami bahuye na Donald Trump

10 hours ago

Ubuyobozi bwa n’abakinnyi ba Inter Miami bayobowe na Rutahizamu Lionel Messi bageze muri White House bakirwa na Donald Trump abashimira ko batwaye igikombe cya Shampiyona iherutse avuga ibigwi Lionel Messi yagereranyije na Pele.

Mu kiganiro Trump yagiranye na bo, yagaragaje ko yatangiye kureba umupira w’amaguru ahereye kuri Pele gusa asobanura ko Lionel Messi ashobora kuba amurenze.

Ati:”Ese ninde uruta Lionel Messi ? Natangiye kureba umupira w’amaguru mpereye kuri Pele, mukuri Lionel Messi, ushobora kuba umurenze”.

Donald Trump yakomeje avuga ko umwana we akunda cyane Lionel Messi kandi ari we wamuhishuriyeko baraza gusura White House. Ati:”Umuhungu wanjye yambwiye ngo Papa waba uzi umuntu ugiye kuza hano uyu munsi ?. Namusubije ngo ‘Oya’ mfite byinshi biri kumpuza”.

Donald Trump yasobanuye ko Cristiano Ronaldo ari umuhanga ndetse ko na Messi ari umuhanga. Ati:”Cristiano Ronaldo ni umuhanga , na we uri umuhanga , utwara ibikombe, uri umwe mu bakinnyi bakomeye. Abo bombi (Messi na Cristiano) barabikunda kandi babikora neza”.

Lionel Messi wageze muri Inter Miami muri 2023 ntabwo yigeze avuga muri uwo muhango wabaye mu gihe Leta Zunze Ubumwe za Amerika zikomereje guhangana na Iran.

Mu bandi bari bahari harimo ; were Luis Suarez, Tadeo Allende , Rodrigo De Paul , Don Garber na Andrew Giuliani.

Messi yashimiwe na Donald Trump kuba yarahisemo kujya muri Inter Miami kuko ngo yayihesheje ishema igatwara igikombe ndetse na we akaba umukinnyi mwiza muri Shampiyona.

Author

Ads

ad

Previous Story

Myugariro wa Manchester United Harry Maguire yakatiwe igifungo cy’amezi 15 gisubitse

Next Story

Iran: Intambara ya Gisivile ikomeje gukaza umurego || ibigezweho mu ntambara ya Iran na US-Israel

Latest from Inkuru Nyamukuru

Muyango yasubije KNC wanenze akazi akora

Uwase Muyango Claudine, ukunzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga ndetse wamenyekanye cyane mu kazi ko kuyobora ibirori mu tubari ibizwi nko ‘Guhostinga’ yasubije umunyamakuru KNC
Go toTop