advertising

Advertising

William yenenzwe cyane nyuma yo kwamagana ibitero bya Iran ntiyamagane ibya Amerika na Israel kuri Iran

14 hours ago

Perezida wa Kenya, William Ruto, ari kunengwa n’igice cy’abakoresha imbuga nkoranyambaga nyuma y’ubutumwa yashyize kuri X yamagana ibitero Iran irimo kugaba ku bihugu byo mu burasirazuba bwo hagati. Ibi byabaye ku nshuro ya mbere avuze kuri iyi mirwano imaze iminsi ivugwa cyane ku rwego mpuzamahanga.

Mu butumwa bwe, Perezida Ruto yamaganye ibitero byagabwe ku bihugu birimo Emira z’Abarabu, Arabia Saoudite, Iraq, Oman, Kuwait, Jordan na Bahrain. Yavuze ko kwagura iyi ntambara bikayihindura iy’akarere byashyira mu kaga amahoro n’umutekano ku rwego mpuzamahanga, asaba impande ziri mu makimbirane kwihutira kugana inzira y’ibiganiro.

Iran yo yatangaje ko ibitero irimo kugaba bigamije ibigo bya gisirikare bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika biri muri ibyo bihugu. Ariko kuba Perezida wa Kenya atavuze ku bitero byagabwe kuri Iran cyangwa ngo agaragaze kwihanganisha iki gihugu ku rupfu rw’umuyobozi wacyo wo ku rwego rwo hejuru, byateje impaka mu banya-Kenya.

Hari abagaragaje ko Kenya yari isanzwe ifitanye umubano mwiza na Iran, bityo bakumva ko byari bikwiye ko umukuru w’igihugu agaragaza aho ahagaze ku mpande zombi. Abandi bo bavuze ko Kenya ikwiye kwirinda kwivanga cyane mu bibazo byo mu bindi bice by’isi, ikibanda ku bibazo byayo by’imbere mu gihugu birimo iterambere n’imishinga ireba imibereho y’abaturage.

Gusa hari n’abashyigikiye Perezida Ruto, bavuga ko amagambo ye agaragaza umuhate wo gushishikariza amahoro no gushaka ko amakimbirane akemurwa mu bwumvikane, aho gukomeza intambara.

Kugeza ubu, benshi mu bayobozi bo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba ntibaragira byinshi batangaza kuri iyi mirwano. Ibyo bikaba bituma iyi ngingo ikomeza kugibwaho impaka ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru, aho buri ruhande rugaragaza uko rubibona ku ruhare Kenya ikwiye kugira mu bibazo mpuzamahanga.

Author

Ads

ad

Previous Story

Pawa Remix yahuriyemo Mbosso na The Ben yaciye agahigo

Next Story

Amayobera ku masasu yumvikanye hafi y’ibiro by’umukuru w’igihugu cya Burkina Faso

Latest from Hanze

Go toTop