advertising

Advertising

Umugore wa Rick Ross yamujyanye mu nkiko asaba indezo

6 hours ago

Umwe mu bagore bigeze kubana na Rick Ross, bafitanye umwana, aherutse kugana inkiko asaba ko amafaranga ahabwa nk’indezo y’umwana yiyongera cyane.

Ubusanzwe yahabwaga amadorali 2,800 buri kwezi, ariko asaba ko yakongerwa akagera ku 20,000 buri kwezi, ibintu byateje impaka mu bakurikiranira hafi inkuru z’imyidagaduro.

Amakuru yatangajwe n’igitangazamakuru Hope Star Tv avuga ko urukiko rwanze ubusabe bwe. Umucamanza yamusobanuriye ko akiri muto, afite ubuzima bwiza kandi ashoboye gukora, bityo ko atagomba gushingira ubuzima bwe ku mafaranga menshi asabwa ahubwo akwiye no gushaka akazi kamufasha kwitunga. Uru rubanza rwakuruye impaka ku bijyanye n’uko indezo y’umwana igomba kugenwa n’aho igarukira.

Hari abavuga ko indezo igomba kwita gusa ku byangombwa by’umwana, ntihinduke uburyo bwo gutunga ubuzima bwo hejuru bw’umubyeyi. Abandi bo basobanura ko niba umubyeyi umwe afite ubushobozi buhambaye, umwana akwiye kubaho mu rwego rujyanye n’ubwo bushobozi, bityo bakumva ko kwiyongera kw’indezo bishobora kuba bifite ishingiro.

Rick Ross, amazina ye bwite akaba ari William Leonard Roberts II, yatangiye kwamamara mu muziki mu myaka ya 2000. Yabaye icyamamare kubera indirimbo ze zivuga ku buzima bw’abatunze, ubucuruzi n’imibereho yo ku rwego rwo hejuru. Mu kazi ke, yakoze albums zakunzwe cyane zirimo Port of Miami, Trilla, Deeper Than Rap, God Forgives, I Don’t na Black Market.

Indirimbo ze nka Hustlin’, Aston Martin Music na Stay Schemin’ zagize uruhare rukomeye mu njyana ya Hip-Hop. Uretse kuba umuhanzi, Rick Ross ni n’umushoramari wubatse izina mu bucuruzi, anashinga kompanyi yitwa Maybach Music Group yafashije kuzamura abandi bahanzi bazwi.

Nubwo ubuzima bwe bwite bukunze kujya mu itangazamakuru kubera ibibazo by’amategeko n’imibanire, Rick Ross akomeza kuba umwe mu bahanzi bafite izina rikomeye muri Hip-Hop, by’umwihariko mu cyerekezo cyitwa “luxury rap” kivuga ku bukire n’imibereho yo ku rwego rwo hejuru.

Author

Ads

ad

Previous Story

Janet Museveni yakebuye abagore basiga amarangi mu misatsi

Next Story

ACP Rutikanga yagaragaje ko abagaragaye mu rugomo I Musanze batawe muri yombi

Latest from Inkuru y'umunsi

Perezida Kagame yagize icyo asaba EU

Paul Kagame Perezida w’u Rwanda yasabye Ibihugu bihuriye mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) kureka imyumvire ya kera y’ubufatanye bushingiye ku guha Afurika amabwiriza
Go toTop