advertising

Advertising

Texas: Uwishe arashe abantu babiri yasanganwe amafoto y’abayobozi ba Iran

7 hours ago

Abantu babiri bahitanywe n’iraswa ryabereye mu busitani bw’ahantu hafatirwa icyo kunywa mu mujyi wa Austin, muri leta ya Texas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu gihe abandi barenga icumi bakomeretse.

Urwego rw’igihugu rushinzwe iperereza, FBI, rwatangaje ko hari gukorwa iperereza harebwa niba iki gikorwa cyaba gifitanye isano n’iterabwoba.

Polisi yo mu mujyi wa Austin yatangaje ko ukekwaho iki cyaha ari Ndiaga Diagne w’imyaka 53, Umunyamerika ukomoka muri Senegal wahawe ubwenegihugu. Amakuru yatangajwe n’ibitangazamakuru byo muri Amerika arimo CBS News avuga ko abapolisi bitabye telefone yatabazaga ivuga ko hari umuntu urimo kurasa ahagana saa munani z’urukerera ku isaha mpuzamahanga (08:00 GMT), hafi y’akabari kazwi ku izina rya Buford mu murwa mukuru wa Texas.

Abapolisi bageze aho byabereye, habaho kurasana hagati yabo n’ukekwaho icyaha, bamuviramo kumurasa nawe arapfa. Ibyo byatumye umubare w’abapfuye ugera kuri batatu harimo n’uwari ukekwaho kurasa. Mu bakomeretse, 14 bajyanywe mu bitaro, batatu muri bo bavugwa ko barembye.

Inzego z’umutekano ntizigeze zitangaza impamvu yaba yarateye ukekwaho icyaha gukora iryo raswa. Gusa amakuru aturuka ku bantu begereye iperereza avuga ko uwo muntu yari yambaye umupira wanditseho amagambo agaragaza imyemerere ishingiye ku idini ya Islamu. Hanavuzwe ko mu isaka ryakorewe mu nzu ye hasanzwemo ibendera rya Iran n’amafoto y’abayobozi bakuru b’icyo gihugu.

Iki gitero kibaye nyuma y’igihe gito Amerika n’inshuti yayo Israel batangije ibitero kuri Iran, byakurikiwe n’inkuru y’urupfu rw’Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Ayatollah Ali Khamenei. Nubwo nta gihamya ndakuka iratangazwa ihuza byeruye iki gitero cyo muri Texas n’ibibazo bya politiki mpuzamahanga, iperereza rirakomeje kugira ngo hamenyekane impamvu nyamukuru y’iri raswa n’icyo ryaba risobanuye.

Author

Ads

ad

Previous Story

Iran yanze ibiganiro na Amerika, iteguza intambara ikomeye

Next Story

Kuwait yibeshye irasa indege eshatu za USA

Latest from Hanze

Go toTop