Indirimbo Pawa yasubiwemo mu buryo bwa remix n’umuhanzi Mbosso afatanyije na The Ben yakomeje kwitwara neza ku rubuga rwa YouTube, aho yujuje miliyoni imwe y’inshuro imaze kurebwa mu gihe cy’amezi agera kuri atatu isohotse.
Muri remix eshatu Mbosso yakoze kuri iyi ndirimbo, iyi yahuriyemo n’umuhanzi w’u Rwanda ni yo yabanje kugera kuri uwo mubare.
Pawa yasohotse bwa mbere mu mwaka wa 2025, iri kuri EP ya Mbosso yise Room Number 3. Iyo EP igizwe n’indirimbo zirindwi zirimo Pawa, Nusu Saa na Tena, zigaragaza ubuhanga bwe mu njyana zitandukanye nka Bongo Flava, Afrobeat, Amapiano na RnB. Muri iyi ndirimbo, aba aririmba ku rukundo rufite imbaraga, aho amagambo asaba umukunzi kudacika intege no gukomera ku mubano.
Mu rwego rwo kwagura isoko ry’indirimbo ye no kurenga imipaka ya Tanzania, Mbosso yakoze remix eshatu zitandukanye, buri imwe ayihuza n’abahanzi bafite izina rikomeye mu karere. Uretse iyakoranye na The Ben, hari n’iyo yakoranye na Bien-Aimé Baraza na Khaligraph Jones bo muri Kenya, ndetse n’iyo yahuriyemo na Billnass, G Nako na Darassa bo muri Tanzania. Nubwo zose zakiriwe neza, iya The Ben ni yo yabanje kugera kuri miliyoni ya views, mu gihe iyakorewe muri Kenya iri hafi kugera ku bihumbi 700 naho iyo yakorewe muri Tanzania iri hafi ibihumbi 400.
Kuri The Ben, iyi ntsinzi ni indi ntambwe mu gukomeza kwagura izina rye mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba. Kuba indirimbo bahuriyemo ari yo iri ku isonga mu kurebwa cyane, bigaragaza ko abafana b’aba bahanzi bakiriye neza ubufatanye bwabo.
Mbosso ni umwe mu bahanzi bakomeye muri Tanzania, wamenyekanye cyane mu itsinda rya Yamoto Band hagati ya 2013 na 2015 mbere yo gutangira urugendo rwe ku giti cye. Nyuma yaho yasinye muri WCB Wasafi, inzu y’umuziki ya Diamond Platnumz, ari na ho yakomereje kubaka izina rye. Mu ndirimbo zamuhesheje gukomera harimo Hodari, Nadekezwa, Maajab, Tamu na Haijakaa Sawa.
Azwi cyane mu ndirimbo z’urukundo zirimo amarangamutima yimbitse, akoresha ijwi rituje kandi rifite umwimerere. Uretse kuba aririmba neza, yanamenyekanye ku mishinga iteguye neza no guhitamo ubufatanye bufite intego, bikamufasha kugera ku masoko mashya.
Intsinzi ya Pawa Remix igaragaza ko ubufatanye hagati y’abahanzi bo mu Rwanda, Kenya na Tanzania bushobora guteza imbere umuziki w’akarere, bukawugeza kure binyuze mu mbaraga z’abafana n’imbuga nkoranyambaga nka YouTube.
