Minisiteri y’Ingabo ya Kuwait yatangaje ko ingabo zayo zakoze ikosa rikomeye ryo kurasa indege eshatu z’intambara za Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ariko ikemeza ko nta basirikare baguye muri icyo gikorwa. Ibi byabaye mu gihe ibikorwa bya gisirikare bikomeje gukaza umurego mu karere k’Uburasirazuba bwo Hagati.
Ku ruhande rwa Amerika, itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Mbere ryavuze ko iryo rasana ryabaye ari impanuka izwi nka “friendly fire”, aho ingabo zikorana zishobora kurasana zitabishaka. Byavuzwe ko izo ndege zari mu bikorwa bya gisirikare byiswe Operation Epic Fury, bigamije kugaba ibitero kuri Iran mu ntambara yatangiye ku wa 28 Gashyantare 2026.
Minisiteri y’Ingabo ya Kuwait yatangaje mu masaha ya mu gitondo ko habaye ukurasa indege z’ingabo za Amerika, ariko ntiyasobanuye umubare wazo cyangwa icyateye iryo kosa. Amashusho yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga yagaragaje ibicu by’umwotsi n’umuriro bivuye aho izo ndege zaguye cyangwa zangirikiye, ibintu byateje impaka zikomeye ku mbuga zitandukanye.
Perezida wa Amerika, Donald Trump, yavuze ko muri iyi ntambara hashobora kugwa abandi basirikare benshi, ashimangira ko ibikorwa bya gisirikare bikomeje mu rwego rwo kurinda inyungu z’igihugu cye.
Hagati aho, Iran nayo yakajije umurego mu bitero byayo, igaba ibisasu kuri Saudi Arabia ndetse inibasira ibikorwa remezo bikomeye birimo uruganda rutunganya peteroli n’uruganda runini rutunganya gaze muri Qatar. Ibi bikorwa byatumye ibiciro bya gaze ku masoko mpuzamahanga byiyongera cyane, aho hari aho byageze kuri 42%, mu gihe ibiciro by’amavuta ya peteroli byazamutse ku kigero cya 13%.
Nyuma y’urupfu rw’Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Ayatollah Ali Khamenei, Iran yarahiye ko izihorera, mu gihe ibihugu biyihanganye na byo bikomeje kuyigabaho ibitero bikomeye bya misile. Ibi byose byatumye umwuka w’intambara uhoraho mu karere, kandi amahanga akomeza guhangayika ku ngaruka zishobora kurushaho kwiyongera ku rwego mpuzamahanga.