advertising

Advertising

Janet Museveni yakebuye abagore basiga amarangi mu misatsi

6 hours ago

Janet Museveni, umugore wa Yoweri Kaguta Museveni, yanenze abagore n’abakobwa bakiri bato basiga amarangi mu misatsi azwi nka tenture, abasaba kwishimira uko baremwe no kugira ishema ryo kuba Abanyafurika.

Yagarutse kuri iki kibazo ku wa 1 Werurwe 2026 mu kiganiro cyiswe Jazz with Jajja, gihuza Perezida Museveni, Madamu Janet Museveni n’urubyiruko.

Muri icyo kiganiro, Madamu Museveni yagaragaje impungenge ku muco bamwe mu rubyiruko barimo wo kwigana imiterere y’ibihugu by’i Burengerazuba, cyane cyane mu bijyanye n’imisatsi. Yavuze ko kuba abakobwa n’abagore bahindura amabara y’imisatsi yabo bakayisiga umuhondo cyangwa andi mabara atari ay’umwimerere, bishobora kugaragaza ikibazo cy’imyumvire ku gaciro k’umuco nyafurika. Yabashishikarije kwemera uko baremwe no kubigiramo ishema.

Yongeyeho kandi ko bidakwiye ko urubyiruko rukomeza gufata ibyago byo kujya gushaka akazi mu mahanga mu gihe hari amahirwe ashobora kubonerwa mu gihugu imbere. Yavuze ko hari abapfira mu nyanja bashaka kujya mu bindi bihugu, ashimangira ko hakenewe guhindura imyumvire no gukunda igihugu cyabo.

Icyo kiganiro cyayobowe n’umukobwa wa Perezida, Natasha Karugire, wari wagize uruhare mu guhuza abitabiriye barimo abahanga mu ikoranabuhanga, abakora kuri imbuga nkoranyambaga n’abandi bafite ibikorwa bijyanye n’ikoranabuhanga. Hari kandi n’uruhererekane rw’ibindi byiciro by’iki kiganiro, aho icya mbere cyabaye muri Mutarama 2026, icya kabiri kiba mu ntangiriro za Werurwe uwo mwaka. Byombi byabereye mu rugo rwa Perezida ruherereye mu gace ka Kisozi.

Bamwe mu bakurikiranira hafi ibi biganiro bavuga ko ubutumwa bwa Madamu Museveni bugamije gushimangira umuco nyafurika no gukangurira urubyiruko kwigirira icyizere.

Abandi bo bagaragaza ko ibitekerezo nk’ibi bishobora guteza impaka, cyane ko imiterere n’imyambarire bifatwa nk’uburenganzira bwa buri muntu ku giti cye. Icyakora, ikiganiro cyasigiye benshi ubutumwa bwo kuzirikana umwimerere n’ishema ryo kuba Umunyafurika.

Author

Ads

ad

Previous Story

Kuwait yibeshye irasa indege eshatu za USA

Next Story

Umugore wa Rick Ross yamujyanye mu nkiko asaba indezo

Latest from Inkuru Nyamukuru

Go toTop