advertising

Advertising

“Iyo utanyoherereje amafaranga mu minsi 3 tumenyanye mpita nku ‘Bloka” ! Umugore akomeje guca igikuba ku mbuga nkoranyambaga

18 hours ago

Umugore wo muri Nigeria yihariye imbuga nkoranyambaga nyuma yo gutangaza ibyafashwe nko kwiyemera no kwirata aho yagaragaje uko afata umusore bahuye mu minsi itatu gusa n’ibyo aba agomba gukora kubyerekeye amafaranga.

My mashusho yashyizwe hanze na AsajyGRN ayanyujije ku rubuga rwa X rwahoze rwitwa Twitter , uwo mukobwa ukiri muto, yatangaje ko atajya yizerera mu gushimisha (Entertaining) umugabo cyangwa umusore utazi agaciro ke cyangwa ngo abe ataramwoherereje amafaranga mbere y’igihe byibura mu minsi 3 gusa bahuye.

Kuri we ngo ikimenyetso kigaragaza urukundo mu buryo bwiza kandi bwumvikana ni amafaranga ndetse ngo akaba ari na yo agaragaza ko uwo musore afite gahunda yo gukomeza ku ntera ikurukira.

Yagize ati:”Niba udashobora kunyoherereza amafaranga mu minsi 3 dutangiye kuvugana , ubwo mba ndangizanyije na we. Nizera ko umusore cyangwa umugabo udashobora kumpa amafaranga muri cya gihe tugitangira kuvugana , adashobora no kuyampa hagati mu rukundo”.

Ati:”Ese ni gute wakomeza kuvugana n’umusore udashobora no kuguha N5,000 ?”.

Yakomeje agaragaza ko kuri we ikibazo atari ingano y’amafaranga umusore yohereje ahubwo ko ari ukumwereka gusa ubushake n’urukundo by’uko n’amafaranga yayamuha.

Kuri we ngo kumuha amafaranga make bumwerekako ashobora no kuzamuha menshi kandi ko afite gahunda aho gukomeza kuvuga gusa ntacyo arekura.

Yemera ko kuba umusore yaha umukobwa amafaranga mbere y’igihe ari ikimenyetso cyo guhozaho , guhatiriza aba yifitemo.

Author

Ads

ad

Previous Story

Tour du Rwanda 2026 yegukanywe na Moritz Kretschy, Henok Mulubrhan atwara agace ka nyuma

Next Story

Jamaica: Ingabo z’u Rwanda zakoze umuganda

Latest from Inkuru z'urukundo

Go toTop