advertising

Advertising

Amerika yafatiye ibihano ingabo z’u Rwanda n’abasirikare bane

by March 2, 2026
3 hours ago

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko zafatiye ibihano Ingabo z’u Rwanda (RDF) ndetse n’abasirikare bane bakuru bazo, zibashinja gutera inkunga mu buryo butaziguye umutwe wa M23 uhanganye na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ibi bibaye nyuma y’igihe Perezida wa Amerika Donald Trump ayoboye umuhango wo gushyira umukono ku masezerano ya ‘Washington Accords for Peace and Prosperity’ ku wa 4 Ukuboza 2025, aho yari kumwe na Perezida Félix Tshisekedi wa DRC na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda.

Nk’uko byatangajwe na Leta ya Amerika, mu itangazo ryabo bavuga ko nyuma yisinywa ry’ayo masezerano aribwo abarwanyi ba M23 bafashe Umujyi wa Uvira muri DRC, ibintu byafashwe n’Amerika nko kurenga ku masezerano ya Washington.

M23 ni umutwe washyizwe ku rutonde rw’ibihano na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse n’Umuryango w’Abibumbye uregwa ibyaha ; byibasira uburenganzira bwa muntu, birimo kwica, ihohotera rikorerwa abasivili, abagore n’abana.

Amerika ivuga ko inkunga RDF n’abayobozi bakuru bayo bakomeje gutanga ari yo yatumye M23 ifata ibice bitandukanye muri DRC kimwe n’ibirombe by’amabuye y’agaciro Leta ya Amerika yibanzeho cyane mu itangazo yasohoye.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika yongeye gushimangira ko ishyigikiye amahoro n’umutekano mu Burasirazuba bwa DRC no mu karere k’Ibiyaga Bigari muri rusange. Yagaragaje ko Amasezerano ya Washington ari intambwe ikomeye igamije guhindura amateka y’Akarere kuko ngo ashyiraho umurongo mushya w’amahoro, ubufatanye n’iterambere hagati y’ibihugu bihana imbibi.

Amerika yavuze ko ibi bihano bigaragaza ubushake bwayo bwo kurinda no kubahiriza ayo masezerano, kandi ko yiteguye gukoresha ibikoresho byose ifite kugira ngo DRC n’u Rwanda bishyire mu bikorwa ibyo byasezeranye muri ayo masezerano.

Batangaje ko ibyo bihano byafashwe hakurikijwe ububasha butangwa n’Iteka rya Perezida wa Amerika nimero 13413, nk’uko ryavuguruwe.

Author

Ads

ad

Previous Story

Mutesi scovia yagize icyo avuga ku mashusho yasakaye ari kubyina indirimbo “Aragitosa” ya G TAFF

Next Story

U Rwanda rwamaganye ibihano byafitiwe RDF byahengamiye uruhande rumwe

Latest from Inkuru y'umunsi

Perezida Kagame yagize icyo asaba EU

Paul Kagame Perezida w’u Rwanda yasabye Ibihugu bihuriye mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) kureka imyumvire ya kera y’ubufatanye bushingiye ku guha Afurika amabwiriza
Go toTop