Mu gihugu cya Burkina Faso hakomeje kuvugwa amakuru y’amasasu menshi yumvikanye mu ijoro ryo ku wa gatandatu rishyira ku cyumweru, hafi y’ibiro by’umukuru w’igihugu i Ouagadougou. Icyo gikorwa cyateye impungenge abaturage, ariko kugeza ubu ibisobanuro birambuye ku byabaye ntibiratangazwa ku mugaragaro n’ubuyobozi bw’igihugu.
Amakuru yatangajwe na Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI) avuga ko bishoboka ko ayo masasu yaba afitanye isano n’ukutumvikana hagati y’abasirikare ku bijyanye n’imicungire y’umutekano. Mu byumweru bishize, muri iki gihugu havuzwe ibitero bikomeye byagabwe n’imitwe yitwaje intwaro ya jihadi ku birindiro by’ingabo, ibintu byakomeje gutera impaka ku mikorere y’inzego z’umutekano.
Amasasu yumvikanye ahagana saa sita z’ijoro, hafi cyane y’ibiro bya Perezida Ibrahim Traoré. Ibyo byatumye bamwe mu bashyigikiye ubutegetsi bwe bakeka ko hashobora kuba hari igerageza ryo kumuhirika ku butegetsi, batangira gukwirakwiza ubutumwa bw’impuruza ku mbuga nkoranyambaga.
Inzego z’umutekano, nk’uko byatangajwe na RFI, zivuga ko byashoboka ko byatangiye biturutse ku isasu ryarashwe ku modoka yari itwaye ibikoresho byaka vuba. Nyuma yaho, inkongi y’umuriro yahise itwika nibura izindi modoka esheshatu zari ziparitse hafi y’ibiro by’umukuru w’igihugu, mbere y’uko abashinzwe kuzimya inkongi bagera aho byabereye.
Kugeza ubu, ibiro bya perezida ntibiragira icyo bitangaza ku mugaragaro ku byabaye n’impamvu nyayo yabyo. Gusa hari bamwe mu bakurikiranira hafi politiki ya Burkina Faso bavuga ko hashobora kuba hari ukutumvikana hagati y’abasirikare bakuru n’abato ku micungire y’umutekano, cyane cyane mu gihe igihugu gikomeje guhura n’ibibazo by’umutekano muke mu bice bitandukanye.
Nubwo ayo masasu yumvikanye, abatuye Ouagadougou bavuga ko bakomeje ibikorwa byabo bya buri munsi nk’uko bisanzwe, kandi ko nta ngamba zidasanzwe z’umutekano babonye mu mujyi. Ibi bituma hakomeza kuba urujijo ku byabaye koko, mu gihe abaturage n’abasesenguzi bategereje ibisobanuro birambuye biturutse ku nzego zibishinzwe.