Jeffery Lamar Williams II , Umunyamerika wamamaye mu njyana ya Hip Hop nka Young Thug , yakuyeho urujijo ku byari bimaze iminsi bivugwa ko yagaragaye ari kubyinana n’undi mugore ndetse ko yamukunze.
Benshi bashimangiye ko ibyo yakoze bidakwiriye na cyane ko asanzwe afite umukunzi , bemeza ko na we akwiriye ibyiza mu rukundo rwe na Young Thug bashinja kutamuha agaciro no kutita ku marangamutima ye.
Young Thug, ni umugabo wa Mariah The Scientist na we usanzwe ari umwanditsi w’indirimbo akaba n’umuhanzi. Young Thug afite imyaka 34 y’amavuko mu gihe Mariah Amani Buchles wamamaye nka Mariah The Scientist, afite imyaka 28 y’amavuko.
Ku mbuga nkoranyambaga hari hamaze iminsi hacicikana amashusho ya Young Thug, abyinana n’umukobwa byavuzwe ko ari ihabara rye, gusa we azakumwihakana agaragaza ari umufana atari umugore bari bafitanye izindi gahunda.
Ubwo yisobanuraga kuri ibyo avuga ko ari ibihuha, Young Thug yagize ati:”Nuko Camera yatuguyeho njye n’umufana tubyina ku rubyiniro ariko mwa bantu mwe mwikomeza kubikabiriza”. Yakomeje agira ati”N’ubwo Camera yatubonye ariko mfite umugore”.
Young Thug , yemeza ko n’ubwo adakwiriye kwereka urukundo abafana ko uwo munsi yari yishimanye nabo kandi arimo kugerageza kuba umuntu [Kwisanzura].
Ati”Uriya mukobwa ntabwo muzi kandi nta n’ubwo nifuza kumumenya, yewe nta n’ubwo nakuruwe n’ubwiza bwe. Habe nagato rwose”.
N’ubwo yavuze ko afite umugore akitandukanya n’ibyo bihuha, Young Thug na Mariah ntabwo bari bashakana mu buryo bwemewe n’amategeko gusa yamusabye ko yazamubera umugore, mu birori byabaye mu Kuboza 2025.
Ku mwambika impeta yari intambwe ikomeye yo gukomeza gushyigikira urukundo rwabo rwatangiye muri 2021. Nyuma y’aho baje gutandukana , ndetse baza no kongera kwihuza barakundana.
