advertising

Advertising

Ubushakashatsi: Intanga z’abagabo zihuta cyane mu mpeshyi

11 hours ago

Ubushakashatsi bushya bwakozwe n’abahanga bo mu Bwongereza, Canada na Denmark bwerekanye ko ubuziranenge bw’intanga z’abagabo, cyane cyane ubushobozi bwazo bwo kugenda neza, buzamuka mu gihe cy’impeshyi bukagabanuka mu gihe cy’itumba.

Abashakashatsi basesenguye ingero z’intanga z’abagabo 15,581 bari hagati y’imyaka 18 na 45, bakomoka muri Denmark no muri leta ya Florida muri Amerika.

Ibyavuye muri ubu bushakashatsi byagaragaje ko mu mezi ya Kamena na Nyakanga ari bwo intanga zagaragazaga ubushobozi bwo kugenda neza kurusha andi mezi y’umwaka. Igitangaje ni uko iyi ntera yabonetse ku mpande zombi z’isi, harimo no muri Florida isanzwe ifite ubushyuhe buhoraho, bigaragaza ko atari ubushyuhe bw’ikirere gusa bugira uruhare muri izo mpinduka.

Ubushakashatsi bwatangajwe mu kinyamakuru Reproductive Biology and Endocrinology bwerekanye ko impinduka zigaragara mu kugenda kw’intanga zijyana n’ibihe by’umwaka aho kuba imihindagurikire y’ikirere gusa. Mu kwezi kwa cumi na kabiri n’ukwa mbere, ubushobozi bw’intanga bwo kwihuta bwari hasi ugereranyije n’andi mezi, n’ubwo hari ahantu hadakunze kugira ubukonje bwinshi.

Nubwo hari izo mpinduka mu kugenda kw’intanga, abashakashatsi ntibabonye ihinduka mu mubare w’intanga ziba mu masohoro cyangwa mu bwinshi bw’amasohoro asohoka. Ibi bisobanura ko igihinduka cyane ari uburyo intanga zigenda, atari umubare wazo. Bityo, ibihe by’umwaka bishobora kugira ingaruka ku bushobozi bwo gutera inda, kabone n’ubwo ingano y’intanga itahinduka.

Mu busanzwe, udusabo tw’intanga dukenera ubushyuhe buri hasi ho gato ugereranyije n’ubw’umubiri wose, akenshi bukaba buri hagati ya dogere ebyiri kugeza kuri enye munsi ya dogere 37 zisanzwe z’umubiri. Ihindagurika rikabije ry’ubushyuhe rishobora kugira ingaruka ku mikorere y’intanga, cyane cyane ku muvuduko wazo.

Professor Allan Pacey wo muri University of Manchester, umwe mu bitabiriye ubu bushakashatsi, yavuze ko bashimishijwe no kubona ibisubizo bisa mu bihugu bifite ibihe by’ikirere bitandukanye. Yagaragaje ko kumenya izi mpinduka byafasha abaganga kunoza igihe cyo gusuzuma no kuvura ibibazo by’uburumbuke, ndetse no gutanga inama nziza ku bashakanye bashaka kubyara.

Muri rusange, ubu bushakashatsi bwongereye ubumenyi ku buzima bw’imyororokere y’abagabo, bugaragaza ko ibihe by’umwaka bishobora kugira uruhare rutaziguye mu bushobozi bw’intanga bwo kugenda neza, bikaba bishobora no kugira ingaruka ku mahirwe yo gusama.

Author

Ads

ad

Previous Story

African Union irahamagarira ituze ku ntambara hagati ya United States, Israel na Iran

Next Story

Ayatollah Alireza Arafi yahawe inshingano zo gusimbura ayatollah al khammenei

Latest from Izindi nkuru

Go toTop