advertising

Advertising

Shakib Lutaaya yahakanye gutandukana na Zari Hassan

10 hours ago

Shakib Lutaaya, umukinnyi w’iteramakofi wo muri Uganda akaba n’umugabo wa Zari Hassan, yamaganye amakuru amaze iminsi akwirakwira ku mbuga nkoranyambaga avuga ko yatandukanye n’umugore we. Yavuze ko ayo makuru ari ibihuha bidafite ishingiro.

Ibi byatangiye kuvugwa cyane bitewe n’uko aba bombi basanzwe baba mu bihugu bitandukanye. Zari Hassan atuye muri Afurika y’Epfo aho akorera ibikorwa bye by’ubucuruzi, mu gihe Shakib we akorera ibikorwa bye byinshi muri Uganda. Uko kutabana ahantu hamwe ni ko kwahaye icyuho ibihuha by’uko urukundo rwabo rwarangiye.

Mu kiganiro yagiranye na Sanyuka TV ku itariki ya 28 Gashyantare 2026, Shakib yabajijwe mu buryo butaziguye niba koko yaratandukanye na Zari. Mu gusubiza, yavuze ko batigeze batangaza igihe batangiye gukundana, bityo ko nta mpamvu yo gutangaza ibijyanye no gutandukana kwabo. Yashimangiye ko abantu badakwiye gukomeza gukwirakwiza amakuru adafite gihamya.

Yongeyeho ko nubwo buri wese akorera ubucuruzi bwe mu gihugu atuyemo, ibyo bidakuraho urukundo n’umubano wabo. Yagaragaje ko babanye neza kandi ko bombi basobanukiwe inshingano zabo, haba mu muryango no mu bucuruzi.

Shakib Lutaaya na Zari Hassan bashyingiranwe mu isezerano ry’idini ya Islam ku wa 16 Mata 2023. Kugeza ubu bamaze imyaka itatu babana nk’umugabo n’umugore, kandi bakomeje kugaragaza ko ibivugwa ku gutandukana kwabo nta shingiro bifite.

Author

Ads

ad

Previous Story

Ubwongereza nabwo burashaka kwinjira mu ntambara na Iran

Next Story

Isi ihugiye ku ntambara ya Israel-Amerika na Iran ariko Afghanistan nayo iri guhondana imitwe na Pakistan

Latest from Inkuru Nyamukuru

Go toTop