Umugabo wo muri Nigeria akomeje kuba inkuru ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye nyuma yo kunywa inzoga hafi gupfa kubera kubengwa n’umukobwa yari yarihebeye.
Uwo mugabo uzwi ku izina rya Best, yafashwe amashusho ari mu gace ka Sapele muri Nigeria,aho byanavuzwe ko nwiyahuza inzoga yabitewe no kubengwa n’umukunzi we.
Benshi bemeza ko kwiyahuza inzoga muri ubwo buryo ari ikimenyetso cy’uburwayi butandukanye bukomoka ku rukundo no ku marangamutima mabi akomoka kubandi izwi nka ‘Trauma’ cyangwa ‘Emotional Trauma’ , Umujagararo n’ibindi.
Muri ayo mashusho ‘Best’ yagaragaye ari gushyira ibindi bintu mu kirahuri cy’ibyo yari ari kunywa na byo byafashwe nk’imbarutso.
Muri ayo mashusho ye humvikanyemo amajwi y’umugore bivugwa ko ari umugore we kuko yamusabaga kubyuka , agashimangira ko uko arimo kwitwara byakomotse ku nzoga.
Nyuma y’amasaha make , uwo mugabo yashyizwe mu modoka y’umutekano bamujyana kwa muganga.
Bamwe bagirwa inama yo kutajya mu rukundo buhumyi cyangwa ngo bashobore amafaranga ku bantu batari bizera neza.