Urwego rw’igisirikare cya IRGS (Islamic Revolutionary Guard Corps’ muri Iran rwahaye gasopo Leta Zunze Ubumwe za Amerika bagaragaza ko mu gihe cya vuba barashyira kumugaragaro intwaro Amerika itigeze ibona.
Batangaje ibyo nyuma y’aho Leta Zunze Ubumwe za Amerika zikomereje kugaba ibitego bikomeye kuri Iran igambiriye kwangiza bimwe mu bikorwaremezo byayo by’ingenzi.
Ku wa Gatandatu Umuyobozi Mukuru wa IRGC General Ebrahim Jabbari , yahishuye ko Tehran igiye gushyira hanze intwaro zidasanzwe “Mutigeze mubona na mbere hose”. Mugukomeza kugaragaza ko Iran yiteguye, Jabbari, yasobanuye ko baraza kubangamira cyane Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Jabbari yavuze ko Igihugu cya Iran cyateye imbere mu ikoranabuhanga mu bya Gisirikare kuva mu myaka yatambutse kandi ko yiteguye guha Elata Zunze Ubumwe za Amerika isomo. N’ubwo atagaragaje neza uburyo bazabikoramo Jabbari yavuze ko biteguye kurinda ubusugire bw’Igihugu cyabo.
Donald Trump , Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yaherukaga gutangaza ibyo yise ‘Major Combat Operations’ , yari igambiriye kuburizamo Misile za Iran n’ibisazu byayo bya Kirimbuzi. Trump kandi yagiriye inama ingabo za Iran kudakomeza gusatira ingabo za Amerika avuga ko bishobora gutuma habaho kwaguka kw’intambara gusa na Jabbari avuga ko biteguye bihagije.
Uko gusubizanya , kwakomeje benshi bibaza kuri uko kwaguka kw’intambara bavuga ko bishobora gushyira intambara ya 3 y’Isi yose