advertising

Advertising

Ubushinwa bwubatse robo idasanzwe ishobora gukura no guhindura imitere nk’umuntu re

by February 28, 2026
1 day ago

Abashakashatsi bo mu Bushinwa bubatse robo yoroshye yateye benshi urujijo kubera ubushobozi bwayo bwo gukura no kugabanuka ku itegeko, ikigana uko amagufwa y’abantu agenda arambura mu mikurire. Iyo robo yiswe GrowHR ipima kilo 4.5 gusa, ariko ishobora kongera uburebure bwayo ku gipimo cya 36% n’ubugari ku gipimo cya 61%.

Ibyo biyifasha kunyerera, koga, kugenda hejuru y’amazi, ndetse no kuguruka intera ngufi. Niba ubu buhanga bwarenze urwego rwaabantu bari basanzwe baziho robo, bushobora guhindura uko abahanga batekereza ku ikoreshwa rya robo ahantu hato kandi hatateganyijwe, aho robo zishobora kwifashishwa nko mu butabazi cyangwa mu bushakashatsi.

Ubundi kubusanzwe robo nyinshi ziteye nk’abantu  ziba zifite umubiri umwe udahinduka. GrowHR yo ikoresha icyo abayiremye bita “bone-mimetic growable linkages”   ni utwumba duto cyane tuba dushobora kongerwamo umwuka tukaba tunini bigatuma aho turi hagaragara nk’igufwa risanzwe. Nk’uko byasobanuwe mu nyandiko yashyizwe kuri PubMed Central, utu tuzindaro dushobora kurambuka kugera kuri 315% by’aho twari turi. Ibi bituma robo ihinduka ikava ku miterere mito ikajya ku minini cyangwa ikongera kugabanuka idahinduye ibyuma biyigize.

Ubu buryo bwafashwe ku miterere y’uduce tw’amagufwa y’abantu (growth plates) twongerera igufwa uburebure iyo umuntu akiri  mu bwana. Gusa itandukaniro rikaba ari uko GrowHR ishobora kubisubiza inyuma igihe cyose igabanyije umwuka.

Uyu mushinga uyobowe na Wang Hongqiang, umwarimu wungirije muri Southern University of Science and Technology iherereye i Shenzhen mu Bushinwa. Itsinda rye ryerekanye uko GrowHR ishobora kugabanuka ikaba nto ikanyura mu myanya ifunganye, hanyuma ikongera kwaguka igeze hakurya. Ubu ubushobozi iyi robo ifite bufite akamaro kanini mu gushakisha no gutabara ahaguye inyubako cyangwa mu miyoboro yuzuye amazi.

Abashakashatsi bemeza ko intambwe ikurikira ari ukuyihuza n’ubuhanga bwo kumva umubiri (sensing), igenzura rihanitse, n’inganda, ku buryo robo ishobora guhitamo inzira n’ingano y’umubiri icyarimwe. Nibiramuka byagezweho, GrowHR ishobora guhindura uburyo robo zikoreshwa mu butabazi bwihutirwa, igenzura rya kure, n’ingendo zo mu isanzure, aho ubunini n’uburemere bifite agaciro kanini.

Icyo abahanga bahurizaho, ni uko ejo hazaza  robo zitazaba zigira ishusho imwe idahinduka, ahubwo zizaza zihinduka zishingiye ku kazi nk’uko umubiri w’umuntu ubigenza mu mikurire no mu mikorere.

Author

Ads

ad

Previous Story

Israel yagabye ibitero ku mashuri abiri muri Iran, hapfa abanyeshuri barenga 50

Next Story

Intambara nshya mu Burasirazuba bwo hagati: Isesengura ku bitero bya Israel na Amerika kuri Iran

Latest from Ikoranabuhanga

Go toTop