advertising

Advertising

Rubavu: Afungiwe gukubita icupa umugore we mu gatuza akamukomeretsa

1 day ago

Mu Karere ka Rubavu, haravugwa inkuru y’umugabo witwa Habumuremyi Emmanuel w’imyaka 28, ufunzwe kuri sitasiyo ya Rwanda Investigation Bureau (RIB) ya Gisenyi, akurikiranyweho gukomeretsa bikomeye umugore we, Nyirantibashoka Ziduna w’imyaka 38, amukubise icupa mu gatuza.

Ibi byabereye mu Mudugudu wa Rambo, Akagari ka Kiraga, mu Murenge wa Nyamyumba, aho aba bombi basanzwe babana kandi bafitanye abana babiri, nubwo bitemewe n’amategeko. Umuturanyi wabo yavuze ko amakimbirane yatangiriye mu kabari kabo kari ku gasantere ka Rambo, aho umugore yari ari gucuruza.

Biravugwa ko umugabo yari yagiye kunywera ahandi, agarutse yasinze cyane afite icupa ry’inzoga mu ntoki. Umugore yamubajije impamvu yagiye kunywera ahandi kandi na bo bafite akabari, maze umugabo ntiyakira neza icyo kibazo, batangira guterana amagambo. Mu burakari bwinshi, ngo yahise amukubita icupa mu gatuza aramukomeretsa bikomeye.

Abaturage bahise batabara, bafata umugabo ngo atabacika, mu gihe umugore yajyanywe ku kigo nderabuzima cya Kigufi, na cyo kimwohereza ku bitaro bya Gisenyi aho ari kuvurirwa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamyumba, Ufitabe Jean d’Amour, yemeje ko uyu mugabo yahise atabwa muri yombi agashyikirizwa RIB ya Gisenyi kugira ngo akurikiranwe n’amategeko. Yavuze ko kuba habayeho guterana amagambo bidakwiye kuba impamvu yo gukomeretsa uwo mwashakanye, ashimangira ko amategeko agomba kubahirizwa.

Uyu muyobozi kandi yagaragaje ko kuva uyu mwaka watangira, mu Murenge wa Nyamyumba habaruwe imiryango 39 yari ifitanye amakimbirane. Muri yo, 37 yigishijwe yemera guhinduka, hasigara ibiri igikurikiranwa, nubwo hari indi mishyashya igenda ivuka, cyane cyane ishingiye ku mitungo no gushinjanya gucana inyuma.

Yasabye imiryango kwihatira kubana mu mahoro no kwirinda amakimbirane, kuko ihohoterwa rikunze gusiga ingaruka zikomeye zirimo gukomeretsanya, gusenya ubukungu bw’urugo no kubangamira uburere bw’abana.

Iyi nkuru yongeye kwibutsa ko ihohoterwa rikorerwa mu ngo rikomeje kuba ikibazo gihangayikishije, bityo buri wese agasabwa gutanga amakuru ku gihe no gushaka ubufasha aho bikenewe kugira ngo ubuzima n’umutekano by’umuryango birindwe.

Author

Ads

ad

Previous Story

Gentil Misigaro yashyize hanze indirimbo nshya ashimira Israel Mbonyi

Next Story

Ishimwe Karake Clement agiye gusohora album ye ya mbere yise ‘Legacy’

Latest from Inkuru ku Rwanda

Go toTop