advertising

Advertising

Ishimwe Karake Clement agiye gusohora album ye ya mbere yise ‘Legacy’

by February 28, 2026
1 day ago

Ishimwe Karake Clement, washinze inzu itunganya ikanateza imbere abahanzi ya Kina Music, yatangaje ko ari gutegura gusohora album ye ya mbere yise “Legacy”. Uyu mushinga awufata nk’intambwe idasanzwe mu rugendo rwe rw’imyaka 20 amaze akora umwuga wo gutunganya indirimbo no kugira uruhare mu iterambere ry’umuziki nyarwanda.

Mu myaka ishize, Ishimwe yamenyekanye cyane ari inyuma ya studio, aho yafashije abahanzi benshi kumenyekana no kubaka izina. Nubwo atari asanzwe agaragara nk’umuhanzi uri ku rubyiniro, ibikorwa bye byagize uruhare rukomeye mu guhindura isura y’umuziki nyarwanda. Gufata icyemezo cyo gusohora album bwite ni uburyo bwo gusangiza abakunzi b’umuziki inkuru y’urugendo rwe, akoresheje indirimbo nk’uburyo bwo kuvuga amateka ye.

Ishimwe avuga ko yinjiriye mu muziki akiri umwana muto, atangira kwiga no kugerageza gucuranga piano afite imyaka irindwi. Ibyo byamubereye intangiriro y’inzira ndende yamugejeje ku rwego rwo kuba umwe mu ba producer bazwi cyane mu Rwanda. Avuga ko indirimbo ye ya mbere yayikoze nk’uwabigize umwuga hashize imyaka 20, bityo uyu mwaka akaba awufata nk’uwo kwizihiza intambwe amaze gutera.

Mu rugendo rwe rwo kubaka umuziki, yashinze Kina Music, inzu yafashije kuzamura abahanzi batandukanye barimo Christopher Muneza, Tom Close, Aline Gahongayire, Igor Mabano n’abandi benshi. Uruhare rwe ntirwagarukiye ku gutunganya amajwi gusa, ahubwo yanagize uruhare mu kubafasha gutegura ibikorwa byabo no kubahuza n’abakunzi b’umuziki.

Album “Legacy” iteganyijwe kuba igaruka ku rugendo rwe bwite, ikavuga ku bihe byiza n’ibigoye yanyuzemo, amasomo yize ndetse n’intego ze ku muziki nyarwanda. Mu ndirimbo zizagaragara kuri iyi album harimo iyitwa “Bella”, yakoranye na Bruce Melodie, Nel Ngabo, Shaffy na Mamba, ikazaba ari yo ibanza gusohoka mu rwego rwo gutangiza uyu mushinga mushya.

Kuri benshi bamukurikiranye mu myaka ishize, iyi album izaba ari umwanya wo kurushaho gusobanukirwa umuntu uri inyuma y’ibikorwa byinshi byubakiye umuziki nyarwanda. Ni umushinga utegerejweho kugaragaza ubunararibonye bwe, ubuhanga ndetse n’umurage asize kandi akomeje kubaka mu ruganda rw’umuziki.

Author

Ads

ad

Previous Story

Rubavu: Afungiwe gukubita icupa umugore we mu gatuza akamukomeretsa

Next Story

RUBAVU: Habereye impanuka ihitanye abantu 11

Latest from Izindi nkuru

Go toTop