advertising

Advertising

RUBAVU: Habereye impanuka ihitanye abantu 11

1 day ago

Abantu 11 bahitanywe n’impanuka yabereye mu Karere ka Rubavu ku Bitari bya Gisenyi nk’uko byemejwe n’inzego z’Ubuyobozi.

Ku Bitaro bya Gisenyi biherereye mu karere ka Rubavu District mu Mujyi wa Rubavu habereye impanuka ikomeye cyane ihitanye ubuzima bw’abantu 11.

Amakuru atangwa n’inzego z’Ubuyobozi muri aka gace yemeza ko iyi mpanuka yatewe n’ikamyo yabuze Feri maze ihita igwa ku modoka nto itwara abagenzi yari irimo abagera kuri 7 bari bavuye gusenga bose ihita ibica ndetse inagwira abandi bantu bigenderaga 3 hamwe n’umushoferi w’iyi kamyo baba abantu 11 babuze ubuzima muri uyu mugoroba wo ku wa 28 Gashyantare 2026.

Amakuru avuga ko imodoka yo mu bwoko bw’ikamyo nini, yari ipakiye kontineri yabuze iragwa kontineri igwira imodoka yarimo abantu 7 igonga n’abagenzi 4 bagendaga bisanzwe n’amaguri.

Mubamaze kumenyekana harimo umuryango wari ugizwe n’umugabo n’abana be batatu.

Bivugwa ko uwo muryango wari ugiye gusenga kuko bari Abadivantiste b’Umunsi wa Karindwi gusa hakaba hasigaye umugore utari wajyanye nabo.

Author

Ads

ad

Previous Story

Ishimwe Karake Clement agiye gusohora album ye ya mbere yise ‘Legacy’

Next Story

Young Thug yahakanye ibyo kubyinana n’umugore w’abandi

Latest from Inkuru Nyamukuru

Go toTop