Umunyamakuru Uwamwezi Mugire Adelphine uzwi ku mazina ya Bianca Baby yatangaje ko mu Kwezi gushize yagize impanuka ikomeye yari ikomeye cyane yendaga guhitana ubuzima bwe.
Mu ijoro ryo ku wa 26 rishyira ku wa 27 nibwo Bianca anyuze ku mbuga nkoranyambaga yasangije abamukurikira amashusho amugaragaza arimo kwitabwaho n’abaganga nyuma yo guhura n’iyo mpanuka atasobanuye neza icyayiteye.
Ayo mashusho yasaga n’aho agaragaza ko yari impanuka ikomeye, yaherekejwe n’amagambo ye , yumvikanisha ububabare yamusigiye icyakora ahamya ko yabaye muri Mutarama uyu mwaka.
Bianca yanditse ati:”Mu Kwezi kwashize nahuye n’impanuka ikomeye. …… Iyo mpanuka yabaye nk’imbarutso yo ku nkangura, inyibutsa ko ubuzima ari buto ku buryo tudakwiriye gukomeza guteganyiriza [ Gusubika ] impano zacu”.
Yakomeje agira ati:”Icyo mvuga ni uko byari kuba bibi cyane ariko ndashima Imana ko bitabaye uko.Ndashima cyane kuko ubu ndi amahoro, meza neza kandi niteguye kugarukana imbaraga. Imana ni nziza”.
Bianca yahise yihanganishwa n’abantu batandukanye bigaragara ko nabo ari bwo bari bamenye amakuru y’impanuka ye yabaye mu gihe hafi cy’Amezi abiri ashize.
Young Grace yanditse ati:”Shiiii Impore mukunzi [Sweetheart]. Imana yarakoze ku kurinda”.
Umunyamakuru Babu Rwanda ukorera igitangazamakuru cya The Choice binyuze muri Isibo, na we yamwihanganishije avuga ko Imana ari nziza ku kuba yararokoye ubuzima bwe.
Philpeter yagize ati:”Oyaaa wee !! Shimwa Mana wowe watanze uburinzi ukarinda mushiki wanjye akaba ari muzima”.
Benshi mu bamwifurije gukira vuba ni abanyamakuru dore ko yagiye mu itangazamakuru kuva na mbere , afashijwe na Tuyishime Khenziman wamwinjije bwa mbere muri Studio za Radiyo City Radio , uku na we akaba amaze gukorera ibitangazamakuru binyuranye.
Bianca Baby , yatangiye gutyo kuri City Radiyo hashize umwaka yerekeza kuri Flash Radio bamusaba ko yakora no kuri Flash TV, akajya ahakora hombi, ahamaze imyaka 2 ahita yerekeza kuri Isibo asimbuye Miss Muyango Claudine , kugeza ubu akaba ari naho agikora.



