Nyuma y’imyaka igera ku icumi yari amaze mu Bwongereza, umuhanzi Kitoko Bibarwa yongeye kugaruka gutura no gukorera umuziki mu Rwanda, atangaza ko yasanze urwego rw’umuziki nyarwanda rumaze gutera imbere kurusha uko yarusize.
Uyu muhanzi umaze imyaka irenga 15 akora umuziki yavuze ko aho awugarukiye yabonye impinduka zifatika, zirimo kwiyongera kw’abahanzi bafite impano ndetse n’abatunganya indirimbo bafite ubuhanga bugezweho.
Ibi yabigarutseho ubwo yari yatumiwe mu gitaramo cy’urwenya cya Gen-Z Comedy, mu gice cyacyo kizwi nka ‘Meet Me Tonight’, aho ibyamamare bitumirwa gusangira n’urubyiruko ubunararibonye bwabyo. Mu kiganiro yahaye abitabiriye iki gitaramo, Kitoko yagaragaje ko urubyiruko rw’uyu munsi rufite amahirwe menshi bitewe n’iterambere ry’ikoranabuhanga n’imbuga nkoranyambaga bituma ibihangano bigera ku bantu benshi mu gihe gito.
Yasobanuye ko mu gihe yatangiragamo umuziki, byasabaga imbaraga nyinshi kugira ngo indirimbo imenyekane. Ubu ariko ibintu byarahindutse: studi zigezweho, abatunganya indirimbo b’abahanga ndetse n’abakunzi b’umuziki bashyigikira impano z’ab’imbere mu gihugu. Ibyo byose ngo bituma umuziki nyarwanda urushaho gukomera no guhatana ku rwego mpuzamahanga.
Mu bo yashimye by’umwihariko harimo Element Eleeeh, wavuze ko afite ubuhanga budasanzwe haba mu gutunganya indirimbo no mu kuririmba. Yagaragaje kandi ko amaze gukorana n’abatunganya indirimbo batandukanye, bakomeje kumwereka ko umuziki nyarwanda uri ku rundi rwego ugereranyije na mbere.
Aherutse kandi gushyira hanze indirimbo nshya yise “Eva”, yiyongera ku zindi zakunzwe cyane zirimo “Ikiragi”, “Pole Pole”, “Amadayimoni” na “Akabuto”. Izi ndirimbo ni zo zatumye izina rye rimenyekana cyane mu muziki nyarwanda no hanze y’u Rwanda.
Mu gusoza ubutumwa bwe, Kitoko yahamagariye urubyiruko gukoresha neza amahirwe bafite muri iki gihe, kwigirira icyizere no gukorana umurava kugira ngo bagere ku nzozi zabo. Yashimangiye ko umuziki nyarwanda ugeze aho usaba ubunyamwuga, guhanga udushya no gukorana n’abandi kugira ngo urusheho gutera imbere.
