advertising

Advertising

Rayon Sports yanganyije na Al Hilal SC 1-1 mu mukino uryoheye ijisho

by February 26, 2026
2 hours ago

Ikipe ya Rayon Sports FC yanganyije igitego 1-1 na Al Hilal SC mu mukino w’umunsi wa 19 wa Shampiyona y’u Rwanda wabereye kuri Kigali Pele Stadium, ku wa Gatatu tariki ya 25 Gashyantare 2026.

Al Hilal SC yatangiye umukino iri hejuru, maze ku munota wa kane ibona igitego cya mbere cyatsinzwe na Yagoub Omer Taha, ku mupira yari ahawe neza na Girumugisha Jean Claude wari umaze gucenga ba myugariro ba Rayon Sports. Nyuma y’iki gitego, Al Hilal yakomeje kugaragaza imbaraga cyane ku ruhande rw’ibumoso, aho Girumugisha yakomeje guhangayikisha ubwugarizi bwa Rayon Sports.

Mu minota 30 ya mbere, Rayon Sports yagerageje gusatira ariko igorwa no guca mu bwugarizi bwari buhagaze neza bwa Al Hilal. Igice cya mbere cyarangiye Al Hilal SC iyoboye n’igitego 1-0.

Mu gice cya kabiri, umukino wakinwe cyane hagati mu kibuga, amahirwe yo kurema ibitego aba make ku mpande zombi. Ku munota wa 55, umutoza wa Al Hilal yakoze impinduka enye agamije kongera imbaraga mu kibuga. Nyuma y’iminota mike, iyi kipe yabonye uburyo bwo gutsinda igitego cya kabiri, ariko umupira wa Yasir Boshara Omer ujya hejuru y’izamu.

Rayon Sports nayo yabonye amahirwe akomeye ku munota wa 65, aho Aziz Bassane yasigaye wenyine imbere y’izamu ariko ntiyabasha kubyaza umusaruro ayo mahirwe. Gusa ku munota wa 78, Rayon Sports yaje kubona igitego cyo kwishyura cyatsinzwe na Mohammed Ahmed ku mupira yari ahawe neza na Obed Uwumukiza.

Nyuma yaho, Rayon Sports yakomeje gusatira ishaka igitego cya kabiri, ariko uburyo bwabonwaga ntibwabyaraga umusaruro. Ku munota wa 90, Aziz Bassane yahawe ikarita ya kabiri y’umuhondo ihita ihinduka iy’umutuku, asiga Rayon Sports ikina iminota ya nyuma ari abakinnyi 10.

Umukino warangiye amakipe yombi anganyije 1-1. Rayon Sports yahise yuzuza umukino wa kane wikurikiranya idatsindwa, mu gihe Al Hilal SC yakomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona n’amanota 42, nubwo ifite imikino ibiri y’ikirarane. Rayon Sports yo yagumye ku mwanya wa gatanu n’amanota 36.

Mu mikino iteganyijwe ku mpera z’icyumweru, Rayon Sports izasura Musanze FC ku wa Gatandatu, tariki ya 28 Gashyantare, naho Al Hilal SC yakire Mukura VS ku Cyumweru tariki ya 1 Werurwe 2026.

Undi mukino wabereye kuri Stade Umuganda warangiye Police FC inganyije na Rutsiro FC 0-0, bituma Police FC ikomeza kutabona intsinzi mu mikino yo kwishyura.

Author

Ads

ad

Previous Story

Snoop Dogg yasuye ikipe ya Swansea City nka nyirayo

Next Story

Sénégal yiyemeje gukaza ibihano ku baryamana bahuje ibitsina

Latest from Imikino

Go toTop