Umudage Jermaine Zemke w’imyaka 20, ukinira ikipe ya Rembe | rad-net, ni we wegukanye agace ka gatanu ka Tour du Rwanda 2026 nyuma yo gukoresha isaha imwe, iminota 44 n’amasegonda 44.
Iri siganwa ryabaye ku wa 25 Gashyantare 2026, rikinirwa mu Mujyi wa Rubavu aho abakinnyi bazengurukaga intera ya kilometero 82. Kari agace kihariye kuko ari inshuro ya kabiri mu mateka iri siganwa ritangiriye kandi risorezwa mu mujyi umwe utari Kigali, ibyaherukaga kuba mu 2018.
Abakinnyi 75 ni bo bahagurutse imbere y’isoko rya Rubavu, bazenguruka intera ya kilometero 9,1 inshuro icyenda. Mu masiganwa yo hagati, Henok Mulubrhan yegukanye amanota ya Sprint ya mbere, mu gihe Miguel Heidemann yatsinze iya kabiri.
Mu birometero bya nyuma, iZomermaand Jurgen wa Picnic Devo Team yari yashyizemo ikinyuranyo cy’amasegonda 15 hagati ye n’igikundi cy’abari bamukurikiye. Icyakora, abari mu gikundi bakomeje gusiganwa cyane kugeza ku murongo wa nyuma imbere y’isoko rya Rubavu, aho Zemke yaje gusiga abandi agataha ari uwa mbere.
Yakurikiwe n’abandi bakinnyi 45 bakoresheje igihe kingana, barimo Umunyarwanda Muhoza Eric wa Team Amani wasoreje ku mwanya wa 15.
Mu byiciro rusange, Moritz Kretschy wa NSN Devo Team yakomeje kwambara umwambaro w’umuhondo, aho amaze gukoresha amasaha 15, iminota 47 n’isegonda rimwe mu duce dutanu tumaze gukinwa. Arusha Adamietz Johannes iminota ibiri n’amasegonda abiri, mu gihe Desta Teweldemedhn Amaniel wa Team Amani ari ku mwanya wa gatatu arushwa iminota ibiri n’amasegonda 18.
Mu Banyarwanda, Niyonkuru Samuel wa Team Amani ni we uza hafi ku mwanya wa 16, arushwa iminota ine n’amasegonda 59 n’umukinnyi wa mbere.
Tour du Rwanda 2026 izakomeza ku wa 27 Gashyantare, hakinwa agace ka gatandatu kazava i Rubavu kerekeza i Musanze ku ntera y’ibilometero 84.




