advertising

Advertising

Perezida Paul Kagame yashimye umusanzu wa FIFA mu iterambere rya siporo y’u Rwanda

10 hours ago

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yashimye umusanzu wa gahunda ya FIFA Forward mu guteza imbere umupira w’amaguru mu Rwanda, agaragaza ko hari intambwe igaragara imaze guterwa kubera iyo nkunga.

Mu butumwa bwanyujijwe ku mbuga nkoranyambaga za FIFA, Umukuru w’Igihugu yagaragaje ko gahunda ya FIFA Forward yafashije u Rwanda kubaka ibikorwa remezo bya siporo bigezweho, birimo hoteli y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ndetse n’ibibuga bifite ibipimo byemewe ku rwego mpuzamahanga.

Perezida Kagame yavuze ko kuba abakinnyi b’u Rwanda babona aho bakorera imyitozo n’amarushanwa ku rwego rwo hejuru ari ingenzi mu kuzamura impano no kubategura guhangana ku isoko mpuzamahanga. Yashimangiye ko ibikorwa remezo byiza ari inkingi ya mwamba mu guteza imbere siporo irambye.

Kuva mu 2016, FIFA Forward imaze gufasha amashyirahamwe y’umupira w’amaguru arenga 200 ku Isi, hashyirwa mu bikorwa imishinga isaga 2000 yashowemo arenga miliyari 5 z’amadolari ya Amerika. Iyi gahunda igamije kongerera ubushobozi amashyirahamwe ya ruhago, by’umwihariko mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.

Mu Rwanda, iyi gahunda iri kubaka ibibuga bishya mu Turere twa Rusizi, Rutsiro na Gicumbi, ndetse n’ikindi mu Karere ka Gasabo ahubatse hoteli ya FERWAFA. Ibi bizafasha kuzamura ireme ry’imikino mu gihugu hose no guha amahirwe abakiri bato bagaragaza impano.

Byongeye kandi, muri gahunda ya Talent Development Scheme (TDS), FIFA iteganya gutanga inkunga y’ibihumbi 300 by’amadolari ya Amerika azifashishwa mu kumenya no guteza imbere impano z’abakiri bato. Ibi bigamije gutegura ejo hazaza h’umupira w’amaguru w’u Rwanda, hubakwa urubyiruko rufite ubushobozi bwo guhangana ku rwego mpuzamahanga.

Ubutumwa bwa Perezida Kagame bugaragaza ko ubufatanye hagati y’u Rwanda na FIFA bukomeje gutanga umusaruro ugaragara, kandi ko siporo iri mu ngeri zifatwa nk’ingenzi mu iterambere rusange rw’Igihugu.

Image

 

Image

Image

Author

Ads

ad

Previous Story

Mu mujinya mwinshi Zimbabwe yanze inkunga ya Amerika ya Miliyoni $350

Next Story

Mathijs De Clercq yegukanye agace ka kane ka Tour du Rwanda 2026

Latest from Inkuru Nyamukuru

Willy Ngoma yishwe arashwe

Amakuru akomeje gucicikana yemeza ko Lt Col Willy Ngoma wari Umuvugizi w’Igisirikare cya M23 yaba yarasiwe mu gitero cya Drone cyagabwe n’ihuriro ry’ingabo za
Go toTop