advertising

Advertising

Miss Uwase Raissa Vanessa yibarutse umwana w’imfura

3 weeks ago

Miss Uwase Raissa Vanessa, wabaye igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Rwanda 2015, hamwe n’umugabo we Ngenzi Dylan, bari mu byishimo byo kwakira umwana wabo w’imfura.

Ku wa Gatatu tariki ya 25 Gashyantare 2025, Miss Vanessa yifashishije imbuga nkoranyambaga agaragaza umunezero batewe no kubona umwana, avuga ko ari impano y’Imana ibahaye nyuma y’amezi icyenda bamaze bashyingiwe. Yagize ati: “Nyuma y’amezi icyenda habaye ubukwe bwacu, Imana yaduhaye impano iruta izindi zose, umwana w’uruhinja. Ni igitangaza gushimangira urukundo kandi gihamya ko igihe cy’Imana gitunganye.”

Yongeyeho ko umubano wabo watangiye ku masezerano mato, none ubu umaze gukura biturutse ku kwibaruka kwa mbere. Ati: “Kuva ku masezerano twahanye ubwacu yo kuzasazana, none tugeze ku kwaguka tubona umwana, imitima yacu yuzuye umuzero n’ishimwe ryinshi.”

Urugendo rw’urukundo rwa Miss Vanessa na Ngenzi Dylan rwatangiye ku wa 7 Kamena 2025 ubwo habaga umuhango wo gusaba no gukwa, hanyuma ku wa 12 Kamena 2025 basezerana imbere y’amategeko. Tariki ya 14 Kamena 2025 ni bwo bahamirije urukundo rwabo imbere y’Imana maze bahana isezerano ryo kuzabana akaramata.

Uyu munsi w’ibyishimo ukaba urimo kwerekana ko urukundo rwabo rwatangiye nk’isezerano ryoroshye, rukaba rwageze ku cyiciro cyo kwaguka binyuze mu rugero rw’umuryango utangiye.

Author

Ads

ad

Previous Story

Kenny Sol yongeye kugaruka muri MTN Iwacu Muzika Festival nyuma y’imyaka ibiri

Next Story

Bianca Censori yahaye amahirwe ya Kabiri Kanye West

Latest from Inkuru Nyamukuru

Senegal yambuwe igikombe cya Afurika

Nk’uko byatangajwe na Federation y’Umupira w’amaguru muri Afurika (CAF) , ikipe ya Senegal yambuwe igikombe cya Afurika cya 2025 iterwa mpaga y’ibitego 3:0 gihabwa
Go toTop