advertising

Advertising

Mathijs De Clercq yegukanye agace ka kane ka Tour du Rwanda 2026

by February 25, 2026
10 hours ago

Mathijs De Clercq, umukinnyi w’Umubiligi w’imyaka 20 ukinira Soudal Quick-Step Devo Team, yitwaye neza yegukana agace ka kane ka Tour du Rwanda 2026 akoresheje amasaha 3, iminota 5 n’amasegonda 55. Aka gace kakinwe ku wa Gatatu tariki ya 25 Gashyantare 2026, kavaga i Karongi kagasorezwa i Rubavu ku ntera ya kilometero 127,2.

Isiganwa ryatangiranye n’abakinnyi 76, aho Nsengiyumva Shemu wa Team Rwanda atararyitabiriye kubera uburwayi. Abakinnyi babanje gukora ibilometero 1,7 byo kwishyushya mbere y’uko batangira kubarirwa ibihe bageze i Bupfune.

Agace kari karimo imisozi ine ikomeye: Gisaze, Rutsiro, Nyundo na Rambo. Umusozi wa Rutsiro wazamukwaga hafi ibilometero icyenda, Nyundo ibilometero 6,3 naho Rambo ibilometero bitanu, bituma isiganwa rirushaho gukomera. Amanota ya sprint yatangiwe i Rubengera no i Rubavu.

Mu bilometero 10 bya nyuma, De Clercq na Moritz Kretschy wa NSN Development Team bacomotse ku bandi bayobora isiganwa, barusha peloton umunota n’amasegonda 40. Bombi bageze i Rubavu bakiyoboye, ariko De Clercq arushaho imbaraga Kretschy ku murongo wa nyuma, yegukana intsinzi.

Kretschy yabaye uwa kabiri banganya ibihe n’uwa mbere, Tarling Luke Finlay aba uwa gatatu arushwa iminota ibiri n’amasegonda 15. Umunyarwanda waje hafi ni Byukusenge Patrick wasoreje ku mwanya wa 12.

Ku rutonde rusange, Moritz Kretschy yahise yambara umwambaro w’umuhondo n’amasaha 14, iminota 34. Akurikiwe na Adamietz Johannes na Desta Teweldemedhn, mu gihe Niyonkuru Samuel ari we Munyarwanda uza hafi ku mwanya wa 17.

Tour du Rwanda 2026 izakomeza ku wa Kane tariki ya 26 Gashyantare, hakinwa agace ka gatanu kazazenguruka Akarere ka Rubavu ku ntera ya kilometero 82.

Author

Ads

ad

Previous Story

Perezida Paul Kagame yashimye umusanzu wa FIFA mu iterambere rya siporo y’u Rwanda

Next Story

Ingabo z’u Rwanda ziri muri MINUSCA zatanze ubuvuzi ku bagororwa ba Bria

Latest from Izindi nkuru

Go toTop