Khloé Kardashian icyamamare muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika , yatangaje ko abana be atabegereza imbuga nkoranyambaga zitandukanye ndetse anahishura ko yamaze kugena igihe azagurira umwana we w’imyaka 7 , True telefone yo mu bwoko bwa iPhone.
Mu kiganiro yise Khloé Wonder Land (PodCast) , Khloé w’imyaka 41 y’amavuko yatangaje ko adafite amashyushyu yo kuba yatangira gushyira abana be ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye asanzwe akoresha.
Yakomeje avuga ko abana be bakwiriye kumenya ko ari icyamamare ndetse ko azwi n’abantu benshi henshi, bakabisobanukirwa ariko ntibagire umwanya wo kuba hajya kumureba kuri izo mbuga.
Yagize ati:”Ni ibisanzwe kuba abana banjye bahura n’ibihuha bitandukanye. Biranatanga ariko n’ubwo ari uko bimeze nta n’ubwo bajya babyibazaho rwose. Ntabwo bafite imbuga nkoranyamgaga yewe nta n’ubwo bafite interiniti. Abana banjye ntabwo bazifite Google. Nta kintu na kimwe bafite cyerekeye ikoranabuhanga, nta n’ubwo bazi icyo bisobanuye”.
Uwo mubyeyi utewe ishema n’uko abana be batazi icyitwa imbuga nkoranyambaga , yatangaje ko ikirenzeho ari uko batazi ko na TikTok ibaho.
Ati:”Abana banjye bazajya bambaza ati ndashaka gufata amashusho ya TikTok, kuko ntabwo bazi icyo TikTok ari cyo kandi nanjye ntabwo nigeze mbivugira imbere yabo. Baziko TikTok ari ugufata amashusho babyina , kandi ayo yo turayafata bari kubyina ubwo TikTok ikaba irabaye tukishimana. Ntabwo baba bazi indirimbo zigezweho keretse gusa nziberetse”.
Khloé yagaragaje ko azagurira Telefone nziza umwana we Namara kugira imyaka 12 muri 2030 iyo telefone ikazaba ari iPhon. Nyuma y’aho yagize ati:”Ntabwo bizaba bivuze ko abonye imbuga nkoranyambaga, azaba abonye Telefone. Ntekerea ko bitaba ari byiza umwana agiye ku mbuga nkoranyambaga mbere y’imyaka 16 na 17”.
Khloé yabaye umubyeyi muri 2018 ubwo yibarukaga umukobwa we ndetse no muri 2022 ubwo umuhungu we Tantum yavukaga . Icyo gihe akaba yarabanaga na Thompson Tristan bakomeje gufatanya kurera abana babo.
Khloé avuga ko Tristan Thompson atigeze amuterera mu nshingano zo kurera abana kabone n’ubwo bari baratandukanye.
